Abakuru b’ibihugu bigize SADC bashimye Kabila wemeye kuva ku butegetsi

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 15 Kanama 2018 saa 05:35
Yasuwe :
0 0

Abakuru b’Ibihugu bihuriye mu Muryango w’Ubukungu muri Afurika yo mu Majyepfo (SADC), bashimiye Perezida Joseph Kabila, wemeye kuva ku butegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agaharira abandi ngo biyamamarize kuyobora.

Yashimiwe mu nama y’abakuru b’ibihugu bya SADC yabereye mu Mujyi wa Luanda muri Angola ku wa 14 Kanama 2018, yayobowe na Perezida w’iki gihugu João Manuel Gonçalves Lourenço.

Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi barimo Perezida Denis Sassou Nguesso wa Repubulika ya Congo uyobora CIRGL; Ali Bongo Ondimba wa Gabon, unayobora CEEAC; Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri RDC, Léonard She Okitundu.

Hari kandi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Uganda, Sam Kutesa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba mu Rwanda, Mushikiwabo Louise n’Umujyanama wa Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe (AU), Prof Mohammed El-Hacen Lebatt.

Mu ngingo zikomeye zagarutsweho muri iyi nama harimo gusuzuma uko politiki n’umutekano bihagaze mu bice bya Afurika yo Hagati n’Amajyepfo ndetse no mu Biyaga Bigari.

Abakuru b’ibihugu n’abahagarariye za Guverinoma bagaragarijwe aho imyiteguro y’amatora y’umukuru w’igihugu muri RDC, ateganyijwe ku wa 23 Ukuboza 2018 igeze.

Umwanzuro wa gatandatu mu yashyizwe hanze n’inama ya SADC ugira uti “Abakuru b’ibihugu bishimiye icyemezo cya Perezida Kabila cyo kubaha itegeko nshinga mu isozwa rya manda ye ya kabiri. Ni ikimenyetso kigaragaza ko ashyigikiye inyungu za RDC hejuru y’ibindi.”

Abakuru b’ibihugu bagaragaje ko bashyigikiye abaturage ba RDC mu gihe bitegura kwinjira mu matora. Banagaragaje ko bazashyira hamwe mu kurwanya imitwe y’iterabwoba ya ADF na FDLR ikorera mu Burasirazuba bw’iki gihugu, aho ihungabanya umutekano w’ibihugu bituranye ndetse ikanica abasivili.

Ku wa 8 Kanama 2018, ni bwo ishyaka riri ku butegetsi muri RDC (PPRD) ryatanze Emmanuel Ramazani Shadary nk’umukandida uzarihagararira mu matora bigaragaza byeruye ko Joseph Kabila, ataziyamamaza kuko na we niryo abarizwamo.

Emmanuel Ramazani Shadary w’imyaka 57 ni Umunyamabanga Uhoraho wa PPRD, mu Ukuboza 2016 kugeza muri Gashyantare 2018 yagizwe Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Umutekano wa RDC.

Kabila yagiye ku butegetsi mu 2001 nyuma y’urupfu rwa Se, Laurent Desire Kabila wayoboraga icyo gihugu. Yaje gutorwa binyuze mu matora ya Demokarasi mu 2006, ari na yo ya mbere yari abaye muri RDC kuva yabona ubwigenge mu 1960.

Yatorewe manda ya kabiri mu 2011 ari nayo ya nyuma kuko itegeko nshinga rya RDC rigena ko Perezida wa Repubulika ayobora manda ebyiri gusa, irangira mu 2016, ariko amatora ntiyahita aba ku buryo bamwe bamushinjaga gushaka kwiyongeza izindi manda.

Abakuru b'ibihugu bijeje ubufasha mu kugarura agahenge muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Ali Bongo Ondimba ari mu bakuru b'ibihugu bitabiriye iyi nama
Abakuru b’ibihugu bigize SADC bashimye Kabila wemeye kuva ku butegetsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza