Abantu bakomeye bitambitse igurishwa rya Crane Bank muri Uganda

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 8 Ugushyingo 2016 saa 06:46
Yasuwe :
0 0

Itsinda ry’abanyamigabane barimo Amama Mbabazi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Uganda na Dr Ruhakana Rugunda wamusimbuye, bandikiye urukiko rurengera Itegeko Nshinga, basaba ko Crane Bank iri mu bihombo bidasanzwe itagurishwa.

Abo bantu bakomeye bari mu itsinda ry’abanyamigabane bari barayiguze mu yitwaga National Bank of Commerce (NBC), ariko imigabane iza kwegurirwa Crane Bank mu myaka ine ishize, ariko abanyamigabane ntibabona neza uko byakozwe.

Mu 2012 nibwo Banki Nkuru ya Uganda yafashe umwanzuro ko ugukomeza imirimo kwa NBC kutakiri mu nyungu y’abayibitsagamo, ifata umwanzuro wo kwirukana ubuyobozi bwayo, amakonti yari yarayifungujwemo n’abayibitsagamo kimwe n’imitungo yayo bihabwa Crane Bank kuwa 1 Ukwakira 2012.

Daily Monitor yatangaje ko mu ibaruwa yo kuwa 4 Ugushyingo yagenewe ubwanditsi bw’urukiko ndetse bagenera kopi Umushinjacyaha Mukuru Bart Katureebe n’umwungirije Steven Kavuma, bagaragaza ikibazo cy’igurishwa rya Crane Bank cyagenzwa buhoro kuko kitarumva n’urukiko.

Abavoka ku ruhande rwa Mbabazi n’abandi banyamigabane 270 barimo Minisitiri w’Intebe Ruhakana Rugunda, mu ibaruwa yabo bavuze ko Urukiko rw’Ikirenga rwafashe umwanzuro ko igurishwa rya NBC riba rihagaze kugeza ubwo hazumvikanwa uko bizakorwa, n’ubu bikaba bitarashoboka.

Bati “Abantu baramenyeshwa n’abanyamigabane ba NBC ko Crane Bank iri gushyirwa ku isoko irebwa n’ikibazo kuko NBC n’imitungo yayo igera kuri miliyoni $200 bikiri muri Crane Bank Ltd.”

“Twumvise ko bagiye kugurisha Crane Bank ariko se ubwo ni amabanki angahe baragurisha? Abakiliya banjye babona ko ari ikibazo ku muntu wese wagerageza kugura Crane Bank ibyo bibazo bitarakemuka.’’

Banki Nkuru ya Uganda yaherukaga gutangira gukurikirana imicungire ya Crane Bank ihita inirukana abayobozi bayo bose, nyuma yo kugaragaza ko itari igishoboye gukomeza imikorere yayo isanzwe, ndetse imari shingiro yayo ikagabanuka bidasanzwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza