Abanyapolitiki b’imena bashobora kujya muri Guverinoma nyuma yo guhirika Perezida Mugabe

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 17 Ugushyingo 2017 saa 11:22
Yasuwe :
0 0

Hashize iminsi ibiri igisirikare cya Zimbabwe gifungiye Perezida Robert Mugabe mu nzu ye mu murwa mukuru Harare, mu gikorwa cyiswe guhiga abanyabayaha bihishe inyuma ye.

Igikorwa cy’igisirikare cyafashwe nko guhirika ubutegetsi ariko igisirikare cyo kirabihakana.

Ibiganiro biri gukorwa hagati ya Mugabe, igisirikare n’abahuza batandukanye ngo hafatwe umwanzuro ku hazaza h’igihugu.

Biteganyijwe ko Mugabe naramuka arekuye ubutegetsi bidasubirwaho, Guverinoma yiswe iy’ubumwe irahita irangazwa imbere na Emmerson Mnangagwa wahoze ari Visi Perezida, akaba n’uw’imbere mu barwanashyaka ba ZANU–PF, ishyaka riri ku butegetsi.

Mnangagwa yirukanywe kuri uwo mwanya mu minsi ishize ariyo nayo ntandaro y’umwanzuro wa gisirikare wo gushaka impinduka mu butegetsi, dore ko bivugwa ko cyamwibonagamo cyane.

Inyandiko z’ubutasi zabonwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, zigaragaza ko mu gihe Mugabe yaba arekuye ubutetsi nk’uko abisabwa, Guverinoa nshya yaba irimo abantu batandatu b’ingenzi barimo Emmerson Mnangagwa; Morgan Tsvangirai; Constantino Chiwenga; Joice Mujuru; Tendai Biti na Dumiso Dabengwa nk’uko The East African yabitangaje.

Emmerson Mnangagwa

Emmerson Mnangagwa w’imyaka 75 ni we ushobora guhita aba Perezida, akaba yarabanye na Perezida Mugabe igihe kirekire, dore ko yanamufashije mu rugamba rwo kubohora Zimbabwe mu myaka ya 1970. Ni umusirikare wasubijwe mu buzima busanzwe uzwi ku izina rya Crocodile Mnangagwa.

Byari biteganyijwe ko agomba gusimbura Perezida Mugabe ariko umugambi we uza kwitambikwa na politiki y’umugore wa Perezida, Grace Mugabe, wanabaye intandaro yo kwirukanwa kwe mu minsi ishize.

Morgan Tsvangirai

Uyu biravugwa ko na we ashobora guhita aba Minisitiri w’Intebe muri iyo guverinoma. Ni we washinze ishyaka rya Movement for Democratic Change (MDC) ahagana mu 1990. Tsvangirai afite imyaka 65, hashize imyaka hafi 20 ahanganye na Mugabe.

Yabaye Minisitiri w’Intebe wa Zimbabwe 2009-2013 muri guverinoma yashinzwe nyuma y’imvururu zakurikiye amatora yabaye muri icyo gihugu mu 2008.

Amaze igihe yivuza indwara ya kanseri hanze ya Zimbabwe ariko yasubiye mu gihugu kuri uyu wa Gatatu.

Constantino Chiwenga

Chiwenga w’imyaka 61 birakekwa ashobora kuba Visi Perezida.

Uyu nk’umusirikare mukuru uyoboye ibikorwa byo guhirika ubutegetsi bwa Mugabe, yakoze mu gisirikare cya Zimbabwe kuva yabona ubwigenge mu 1980.

Yigeze gushyirirwaho ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi ariko abikurirwaho mu 2014.

Joice Mujuru

Joice Mujuru nawe ahabwa amahirwe nk’ushobora kuba Minisitiri w’Intebe, na we yarwanye urugamba rwo kubohora Zimbabwe, afite izina ry’intambara rya ‘Spill Blood’. Uyu mugore w’imyaka 62 yashinze ishyaka rye nyuma yo gukurwa ku mwanya wa Visi Perezida mu 2014.

Umugabo we Solomon Mujuru, yari umusirikare mukuru mu gisirikare cya Zimbabwe ariko aza gupfa urupfu rutavuzweho rumwe, akaba yarafatwaga nk’umuntu utinyitse mu gihugu ndetse ni we wahangaraga Perezida Mugabe.

Dumiso Dabengwa

Dumiso ari guhabwa amahirwe nk’ushobora kuba Visi Perezida. Yatorejwe kurwana mu Burusiya, ahabwa akazina k’Umurusiya wirabura, “The Black Russian”. Afite imyaka 77, yarwanye mu mutwe w’ingabo utari kumwe na Mugabe wari ugamije kubohoza Zimbabwe.

Tendai Biti

Tendai Biti we arahabwa amahirwe yo kuba Minisitiri w’Imari muri icyo gihugu. Afite imyaka 51, yigeze gutsindira ishimwe mpuzamahanga nka Minisitiri w’Imari hagati ya 2009-2013, ashimirwa kuba yarafashije mu kuzahura ubukungu bwari bwahungabanye.

Ubwo yaganiraga na Reuters, yavuze ko azanezezwa no kugaruka ku mwanya we mu gihe Tsvangirai afata nk’umwarimu we yaba afashe ubutegetsi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza