Abasirikare bane ba Uganda barasaniye muri Somalia barapfa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Gicurasi 2019 saa 09:07
Yasuwe :
0 0

Abasirikare bane ba Uganda bari mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Somalia, barasanye bose barapfa.

Abo basirikare bicanye ku wa Gatanu ubwo bari i Mogadishu mu kigo gikambitsemo ingabo z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AMISOM) zagiye kugarura amahoro muri Somalia.

Umuvugizi w’ingabo za Uganda, Brig Gen Richard Karemire yemereye Chimpreports ko abasirikare barasanye koko kandi ko hatangiye iperereza ngo hamenyekane icyabiteye.

Amakuru avuga ko abo basirikare babanje gutongana mbere yo kurasana. Igisirikare cya Uganda ntabwo kiratangaza imyirondoro y’abo basirikare barasanye kugeza ubwo bicanye.

Ntabwo byari bisanzwe ko abasirikare ba Uganda barasana hagati yabo bakicana kuva icyo gihugu cyatangira kohereza ingabo zacyo muri Somalia mu 2007.

Abasirikare bane ba Uganda barasaniye mu butumwa bw'amahoro muri Somalia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza