Abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique bashobora kongerwa

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 10 Ugushyingo 2017 saa 04:15
Yasuwe :
0 0

Akanama gashinzwe umutekano ku Isi, kuwa 15 Ugushyingo 2017, kazongerera igihe ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrique (MINUSCA), aho byitezwe ko Umunyamabanga mukuru wa Loni, Antonio Guterres, azanasaba ko abari kugira uruhare muri ubwo butumwa bongerwa.

Nk’uko RFI yabitangaje, uko kongerwa by’umwihariko ku ruhande rw’abasirikare nikwemezwa, hazongerwayo abagera kuri 900 bazasanga abandi 11,000 basanzwe muri icyo gihugu.

Ubutubwa bwa MINUSCA, burimo n’Abanyarwanda, bwatangiye mu 2014 nyuma y’imvururu za politiki zari zimaze guhitana abatari bake, abandi bakavanwa mu byabo n’intambara yatangisa isa n’ishamikiye ku madini, abakirisitu n’abayisilamu.

Hagati mu kwezi gushize, imiryango 28 irimo mpuzamahanga n’iyo mu gihugu, yasabye Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano kuzaha agaciro ubusabe bw’Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu kongerera ubushobozi Minusca.

Iyo miryango ivuga ko hakenewe cyane kurushaho kurinda abasivili, aho ivuga ko umutekano muke ariwo shingiro ry’ibibazo byose birimo ukwiyongera kw’abavanwa mu byabo n’ingorane abaturage bafite muri iki gihe.

Umuyobozi w’Umuryango Norwegian Refugee Council (NRC) muri Centrafrique, Eric Batonon, yagize ati “Dushyigikiye ubusabe bw’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ku kongera abasirikare, kuko byagira uruhare mu kubaka uburyo bwo kurinda abasivili no gutuma inkunga ishobora gukomeza gutangwa mu mutekano.”

Iyo miryango ivuga ko mu gihe abasirikare baba bongerewe, bishobora gufasha mu kurinda abaturage ibitero bya hato na hato.

Mu basaga ibihumbi 11 bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique, u Rwanda rufiteyo abasirikare 889 bari muri Rwanda BATT na 70 bari muri Rwanda MED LV-II; rukagira abapolisi 416 barimo 140 babarizwa muri Rwanda-1 bakorera i Bangui;137 bari muri Rwanda-2 bakorera Kaga-Bandoro n’abandi 139 bari muri Rwanda PSU nabo bakorera i Bangui.

Abanyrwanda bari muri MINUSCA bakomeje gushimwa uruhare bagira mu bikorwa byo kugarura amahoro; Ni nabo barinze abayobozi bakomeye bagendereye icyo gihugu, barimo Papa Francis wagisuye mu 2015 n’abakuru b’ibihugu bakigendereye barimo François Hollande wayoboraga u Bufaransa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza