Abimukira bagera ku 170 barohamye mu nyanja ya Méditerranée mu mpera z’icyumweru gishize

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Gicurasi 2017 saa 06:38
Yasuwe :
0 0

Inzego zitandukanye muri Libya zatangaje ko abimukira bagera kuri 200 baburiwe irengero nyuma yo kurohama mu Nyanja ya Méditerranée mu mpera z’icyumweru gishize.

Inkuru ya Reuters ivuga ko abasaga 60 bikekwa ko bapfuye naho imibiri igera kuri itatu ikaba yaratahuwe ku wa Gatandatu.

Bamwe mu barokotse iri sanganya batangaje ko ubwato bwavuye muri Libya bugana mu Butaliyani butwaye abantu bagera ku 120.

Ishami rya Loni rishinzwe kwita ku mpunzi ryo rivuga ko abagera kuri 80 ari bo bashobora kuba barapfuye.

Ku rundi ruhande ariko abarinzi b’icyambu bo ku ruhande rwa Libya babwiwe n’umwe mu bari mu bwato bwakoze impanuka ko bageraga ku 170, umubare wanemejwe n’Umuryango utanga ubufasha mu by’ubuvuzi(Aid agency International Medical Corps).

Iyi mpanuka ngo yatewe no kuba ubwato bwari butwaye abarengeje ubushobozi bwabwo.

Uyu muryango utangaza ko mu baburiwe irengero harimo abagore basaga 30 n’abana icyenda.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi ritangaza ko abantu basaga 1150 bamaze kuburirwa irengero cyangwa gupfa bagerageza kwinjira mu Butaliyani bavuye mu majyaruguru ya Afurika.

Abimukira babashije kugera mu Butaliyani banyuze mu nzira y’amazi bagera kuri 30% by’abagera ku bihumbi 181 bahageze mu 2016.

Imiterere y’ubwato bukoreshwa n’umubare urenze ubushobozi bwabwo ni kimwe mu bikomeje guteza impanuka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza