Afurika y’Epfo: Bidasubirwaho ishyaka ANC ryatsinze amatora rusange

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 12 Gicurasi 2019 saa 10:04
Yasuwe :
0 0

Ishyaka ANC ryari risanzwe riyoboye Afurika y’Epfo ryongeye kwegukana instinzi mu matora ya mbere ryabonyemo amajwi n’ubwitabire bike.

Mu matora rusange yabaye kuwa Gatatu w’iki Cyumweru, ishyaka ANC ryaje imbere n’amajwi 58 %, rikurijkirwa n’ishyaka Democratic Alliance ryagize amajwi 21 % naho ishyaka Economic Freedom Fighters rya Julius Malema ribona amajwi 11 %.

Nibwo bwa mbere kuva ishyaka ANC ryajya ku butegetsi mu 1994 ribonye amajwi make mu matora rusange.

Ishyaka ryagize amajwi menshi mu Nteko Ishinga Amategeko niryo ryitoranyamo uba Perezida.

Biteganyijwe ko Cyril Ramaphosa ari we ukomeza kuyobora muri manda nshya y’imyaka itanu namara kwemezwa n’abadepite bagize ishyaka rye mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ramaphosa agiye kuyobora igihugu mu gihe ibibazo by’ubukungu bikomeje kwiyongera, ubushomeri bukaba buri kuri 27 %.

Mu ijambo rye nyuma yo gutsinda kw’ishyaka, Cyril Ramaphosa yatangaje ko abaturage ba Afurika y’Epfo bagifitiye icyizere ishyaka rye nubwo ubwitabire bwari buke.

Yagize ati “Mureke dukorere hamwe haba abirabura, abazungu, abagabo n’abagore, abakuru n’abato, kugira ngo twubake Afurika y’Epfo ibereye abayituye bose.”

Abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko gusubira inyuma kwa ANC mu majwi ari ikimenyetso cy’uburakari batewe n’ubutegetsi bwa Jacob Zuma mu myaka icyenda yamaze ari Perezida ariko kikanaba ikimenyetso cya demokarasi ikomeje gushinga imizi.

Mu kiganiro na The WashingtonPost, umwanditsi akaba n’umusesenguzi wa politiki, Ralph Mathekga yavuze ko ari amahirwe kuri Ramaphosa.

Ati “Kuba ANC yatsindiye ku majwi make ni ikimenyetso cy’uburakari bwatewe n’imyaka icyenda ishize ariko ni n’ikimenyetso cya demokarasi iri gukura. Ndemeza ko aya ari amahirwe kuri Ramaphosa kuko ikinegu kiracyari kuri Zuma, Ramaphosa aracyafite amahirwe yo kwigarurira abantu benshi.”

Ramaphosa yasimbuye Jacob Zuma wegujwe muri Gashyantare umwaka ushize nyuma yo gushinjwa ruswa n’ibindi byaha bikomeye.

Ramaphosa akigera ku butegetsi yasimbuje benshi mu bahoze bagize Guverinoma ya Zuma kugira ngo agerageze kugarurira icyizere abashoramari bari barazinutswe kubera ubuyobozi bwamubanjirije.

Ramaphosa yavuze ko agiye kubaka ubumwe muri Afurika y'Epfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza