Afurika y’Epfo: Dlamini-Zuma wayoboraga Komisiyo ya AU yarahiriye kuba umudepite

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 22 Nzeri 2017 saa 12:06
Yasuwe :
0 0

Umunyafurika y’Epfo wahoze ayobora komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU), Dr. Nkosazana Dlamini-Zuma, yarahiriye kuba umudepite uhagarariye ishyaka ANC mu nteko ishinga amategeko y’iki gihugu.

Nk’uko bigaragaza kuri Twitter y’ishyaka ANC, ejo kuwa Kane nibwo Dlamini-Zuma yarahijwe na Visi- Perezida w’inteko ishinga amategeko, Lechesa Tsenoli, aho yasimbuye Pule Mabe, uheruka kwegura ku mpamvu ze bwite.

Uyu mugore wa mbere wayoboye Komisiyo ya AU, amaze iminsi agarukwaho muri politiki yo muri Afurika y’Epfo ndetse ari mu bahabwa amahirwe yo gusimbura Perezida Jacob Zuma wahoze ari umugabo we mu myaka yashize.

Hari amakuru avuga ko Dlamini-Zuma yagizwe umudepite mu mugambi wo kwinjira muri Guverinoma ya Perezida Zuma, byose bikaba bikorwa hagamijwe kumutegurira kuzasimbura uwahoze ari umugabo we.

Abajijwe kuri ibi, Dlamini-Zuma yavuze ko atazi imigambi ya Perezida bityo atamenya niba azamushyira muri Guverinoma cyangwa atazabikora.

Yagize ati “Namenyeshejwe n’ibiro by’ushinzwe abadepite muri ANC n’Ubunyamabanga bukuru bw’ishyaka ko mbaye umudepite. Ntakindi bambwiye. Icyo nzi ni uko nje hano kuba umudepite.”

Itegeko Nshinga rya Afurika y’Epfo riteganya ko Perezida wa Repubulika atoranya abajya muri Guverinoma mu basanzwe bagize inteko ishinga amategeko. Bivugwa ko hari umugambi w’uko Dlamini-Zuma azasimbuzwa Minisitiri ushinzwe uburezi bw’amashuri makuru na za Kaminuza, Blade Nzimande.

Abashyigikiye Dlamini Zuma w’imyaka 67 basanga kumugira Minisitiri byamwongerera izina n’amahirwe yo gusimbura umugabo we ku buyobozi bw’ishyaka ANC, bikazatuma yiyamamariza no kuyobora igihugu.

Perezida Zuma byitezwe ko azegura ku buyobozi bw’ishyaka riri ku butegetsi rya ANC mu mpera z’umwaka, aherutse gutangaza ko biteguye gutanga umukandida w’umugore mu matora ateganyijwe mu 2019.

Dr. Dlamini Zuma ashobora kutoroherwa no guhatana na Cyril Ramaphosa wungirije ku buyobozi bw’ishyaka ANC, kuko uzatsindira kuriyobora azaba ahabwa amahirwe yo gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu 2019. Kuva mu 1994 ishyaka ANC niryo ritsinda amatora.

Mbere yo kujya muri AU, Dr Dlamini-Zuma yigeze kuba muri Guverinoma ku myanya itatu itandukanye. Mu 1994 Perezida Nelson Mandela yamugize Minisitiri w’ubuzima, Thabo Mbeki yamugize Minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu 1999. Mu 2009 agirwa Minisitiri w’ibikorwa by’imbere mu gihugu.

Dr Dlamini-Zuma, yashakanye na Perezida Zuma, ariko baza gutandukana mu 1998 bafitanye abana bane.

Dr. Nkosazana Dlamini Zuma yarahiriye kuba Umudepite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza