Afurika y’Epfo: Hateganyijwe imyigaragambyo y’abakozi ishobora gufunga imipaka

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 6 Kamena 2018 saa 06:34
Yasuwe :
0 0

Urugaga rw’abakozi muri Afurika y’Epfo (PSA) rwatangaje ko mu cyummweru gitaha hazakorwa imyigaragambyo yitezweho guhagarika ibikorwa byose mu gihugu.

Abakozi ba Leta muri iki gihugu barasaba kongezwa imishara nibura ku kigero cya 12 %.

Leta yemeye kubongerera kugeza kuri 7 % ariko amashyirahamwe menshi y’abakozi ntabyumva, byatumye urugaga ruvuga ko imyigaragambyo ikaze iteganyijwe gutangira tariki 11 Kamena 2018.

Umuyobozi w’Urugaga, Tahir Maepa, yagize ati “Twiteze ko bizabagangamira ibikorwa , twiteze gufunga amarembo y’imipaka yose y’iki gihugu. Uku kubangama twiteze ko kuzakubita ahababaza.”

Iyi myigaragambyo yitezweho guhagarika serivisi z’imibereho myiza y’abaturage, ubukerarugendo, inkiko n’ibindi ariko ibitaro na Polisi bizakomeza akazi.

Iyi myigaragambyo niramuka ibaye, izaba ari ikigeragezo kuri Perezida Cyril Ramaphosa wiyemeje kwigarurira imitima y’abaturage azahura ubukungu nk’uko AFP yabitangaje.

Leta yatangaje ko imyigaragambyo y’abakozi basaga 230, 000 bagize urugaga niramuka ibaye izaba inyuranyije n’amategeko.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza