Afurika y’Epfo: Ishyaka ANC mu ihurizo rikomeye ry’amatora ryinjiyemo abaturage bataryishimiye

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 8 Gicurasi 2019 saa 06:08
Yasuwe :
0 0

Ishyaka ANC riri ku butegetsi muri Afurika y’Epfo riri mu ihurizo ry’uko ryitwara mu matora ryinjiyemo, mu gihe abantu benshi bababajwe n’ahazaza h’igihugu gikomeje kujya mu manga kubera ruswa, ubukungu busubira inyuma n’amavugurura y’ubutaka.

Abakiri bato bitabiriye amatora y’abadepite, agiye kuba ku nshuro ya gatandatu mu myaka 25, bavuze ko bafite ibibazo birimo kubona akazi ndetse n’ubushomeri buri ku kigero cya 27%.

ANC imaze imyaka 25 iyoboye Afurika y’Epfo, nyuma yo guhagarika politiki y’ivanguraruhu rizwi nka ‘apartheid’ ryabaye mu 1948-1994, ryahaga abazungu uburenganzira busesuye bwo gutunga ubutaka bunini kurusha abirabura.

Kugeza uyu munsi muri Afurika y’Epfo, abazungu bacye baracyafite ubutaka bunini cyane kurusha abaturage benshi b’abirabura, ibintu Ishyaka EFF [Economic Freedom Fighters] rivuga ko riharanira mu buryo bukomeye ko bihinduka.

Umunyamakuru wa BBC, Andrew Harding uri i Johannesburg, yavuze ko igitutu cya EFF cyatumye ANC itekereza uburyo ubutaka bwasaranganywa bukagera no ku birabura ndetse yizeza abaturage ko bigeye gukorwa vuba.

Ishyaka DA [Democratic Alliance] ryo si uko ribyumva, rivuga ko amavugurura ku butaka adakwiye gukorwa ngo ubutaka bwamburwe umuntu buhabwe undi, ahubwo akwiye kuba mu bukungu ndetse no mu butaka bwa leta budakoreshwa.

Abaturage binubira kandi kuba nta by’ibanze bikwiye bafite nk’amazi meza, amacumbi n’amashanyarazi, hakiyongeraho n’ubugizi bwa nabi bwiganje mu gihugu.

Ni ubwa mbere mu mateka y’amatora y’iki gihugu agiye kwitabirwa n’abantu benshi, barenga miliyoni 26 biyandikishije. Icyakora abarwanashyaka ba ANC ntibishimye.

Uwitwa Thabo Makhene yagize ati “Ni umurwanashyaka wa ANC ariko sinayitoye kuri iyi nshuro. Bagomba kwisubiraho. Uburyo bayoboye igihugu, gukoresha nabi umutungo w’igihugu byatumye batakarizwa icyizere”.

Icyegeranyo cyakozwe giteganya ko ANC ishobora kugira amajwi ari hejuru ya 50%, DA ikagira 20%. Bigenze uko, byaca intege ANC kuko mu matora aheruka mu 2014 yagize amajwi 62%.

Akimara gutorwa, Perezida Cyril Ramaphosa yasezeranyije abaturage guhangana n’ikibazo cya ruswa, ibintu abanenga ANC bavuga ko ntacyo yabikozeho bityo kuyiha ijwi ari ukubishyigikira.

Inteko Ishinga Amategeko muri Afurika y’Epfo igizwe n’abadepite 400. Abagera kuri 200 batorwa ku rutonde rw’amashyaka ku rwego rw’igihugu abandi bagatorwa ku rutonde rw’amashyaka ku rwego rw’intara uko ari icyenda. Perezida wa Afurika y’Epfo agatorwa n’abagize iyi nteko.

Abanyafurika y'Epfo bazindukiye mu matora y'abagize Inteko Ishinga Amategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza