Afurika y’Epfo: Urukiko rugiye kumva ubujurire ku gihano cyahawe Pistorius

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 19 Nzeri 2017 saa 04:00
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’ubujurire muri Afurika y’Epfo, rugiye kumva ubujurire bw’ubushinjacyaha bwa leta ku gihano cy’imyaka itandatu cyakatiwe Oscar Pistorius nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica uwari umukunzi we Reeva Steenkamp.

Umuvugizi w’ubushinjacyaha, Luvuyo Mfaku, kuri uyu wa Kabiri yatangaje ko ubujurire bwabo buzumvwa kuwa 3 Ugushyingo bugaragaza neza ko igihano cyahawe Pistorius gikabije kubamo inyoroshyacyaha nkuko Reuters yabyanditse.

Avuga ko uburenganzira bw’umugore bwahutajwe ku rwego rwo hejuru ariko uwabikoze agahabwa igihano gito ugereranyije n’icyaha yakoze. Avuga ko harimo ubusumbane kuko abakoze ibi byaha ubundi bahanwa cyane ariko Pistorius akaba atarahanwe hagendewe ko atari umwirabura, akize ndetse azwi cyane.

Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Pistorius gufungwa imyaka 15. Ni ubwa kabiri Ubushinjacyaha bujuririra icyemezo cy’umucamanza, dore ko na mbere bwajuririye igihano cy’imyaka itanu cyari cyahanishijwe Pistorius mu 2014, ahamwe n’icyaha cyo kwica atabigambiriye.

Kuri iyi nshuro Pistorius yahamijwe kwica arashe umukunzi we Steenkamp kuwa 13 Gashyantare 2013, nyamara we avuga ko yamwikanzemo umujura wari wamwinjiranye.

Umunyafurika y’Epfo, Oscar Pistorius, wakatiwe igifungo cy’imyaka itandatu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica uwari umukunzi we
Mu minsi ya mbere y'urubanza, Oscar yananirwaga kwakira kumva ko yishe uwo yakundaga
Oscar Pistorius (ibumoso) n'umuvandimwe we Carl Pistorius (iburyo) agerageza kumukomeza umutima mu minsi ya mbere y'urubanza
Pistorius yaterwaga ishema no kuvugira mu ruhame ko akunda Reeva Steenkamp
Reeva Steenkamp na Pistorius bahoze ari inshuti
Pistorius ahabwa igihembo mu irushanwa ryo kwiruka mu mwaka wa 2012
Pistorius yamamaye mu gusiganwa mu cyiciro cy'abafite ubumuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza