Kwamamaza

Al Shabaab yagabye igitero ku nyubako ikoreramo CID yo muri Somalia

Yanditswe kuya 31-07-2016 saa 10:41' na IGIHE


Nibura abantu barindwi nibo bimaze gutangazwa ko baguye mu gitero cyagabwe n’abarwanyi bo mu mutwe wa Al Shabaab ku nyubako iri mu Murwa Mukuru wa Somalia ikoreramo Ishami rya Polisi rishinzwe kugenza ibyaha.

Ishami rishinzwe kugenza ibyaha, CID, muri Somalia ryatangaje ko abantu barindwi barimo abarwanyi babiri ba Al Shabaab aribo baguye mu gitero cyagabwe kuri iki Cyumweru.

Ali Mohamed, Umupolisi wo muri kiriya gihugu ubwo yaganiraga n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters yagize iti “ Turemeza ko abantu barindwi bapfuye barimo abasivili n’abarwanyi babiri.”

Yakomeje avuga ko polisi yishe abantu babiri bari bitwaje intwaro binjiye mu nyubako imwe yo mu Murwa Mukuru Mogadishu isanzwe ikorerwamo n’Ishami rya Polisi rishinzwe kugenza ibyaha, CID. Aba barwanyi babanje guturitsa imodoka ebyiri hanze y’iyi nyubako.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 31 Ukwakira 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved