Algeria: Amatora yigijwe inyuma kuko habuze abakandida

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Kamena 2019 saa 04:29
Yasuwe :
0 0

Inama ishinzwe kurinda Itegeko Nshinga muri Algeria ari nayo ireberera ibijyanye n’amatora, yatangaje ko amatora yagombaga kuba tariki 4 Nyakanga atakibaye kubera ko habuze abakandida.

Muri Mata uyu mwaka nibwo Abdelaziz Bouteflika wari umaze imyaka 20 ayobora icyo gihugu yeguye nyuma y’imyigaragambyo ikomeye yamusabaga kuva ku butegetsi.

Yasimbuwe by’agateganyo na Abdelkader Bensalah, mu gihe hagitegerejwe amatora yo gushaka uzamusimbura.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Inama ishinzwe kurengera Itegeko Nshinga, havugwamo ko Perezida w’agateganyo ari we usigaranye uburangenzira bwo gutangaza itariki nshya y’amatora.

Muri iryo tangazo ryasomwe kuri Televiziyo y’Igihugu, rivuga ko habuze abakandida bitabira amatora ariyo mpamvu amatora yasubitswe nkuko France24 yabitangaje.

Abantu babiri nibo bari batanze kandidatire zabo mu matora yagombaga kuba muri Nyakanga ariko Inama yatesheje agaciro izo kandidatire.

Nubwo Bensalah ari we wasimbuye Bouteflika by’agateganyo, benshi ntibamwemera kuko bamubona nk’umwe mu byegera bya Bouteflika.

Kuva yajya ku butegetsi by’agateganyo, imyigaragambyo imusaba kwegura yarakomeje.

Kuva Bensalah yajya ku butegetsi by’agateganyo, imyigaragambyo imusaba kwegura yarakomeje

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza