Amatora ategerejwe muri Afurika mu 2018

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 5 Mutarama 2018 saa 11:10
Yasuwe :
0 0

Umwaka wa 2017 wabaye uw’impinduramatwara muri demokarasi ku mugabane wa Afurika, aho abategetsi batandukanye bahinduye itegeko Nshinga ry’ibihugu byabo kugira ngo bakomeze kwicara ku ntebe y’ubuyobozi.

Muri uwo mwaka kandi miliyoni z’abaturage zagize uruhare mu matora yari agamije gusimbuza abari bamaze imyaka n’imyaka ku butegetsi no kugerageza gushyigikira demokarasi mu bihugu byabo.

Uwari Perezida wa Gambia, Yahya Jammeh, wari umazeho imyaka 22, yakuwe ku butegetsi nyuma yo kubura amajwi mu matora yatsinzwemo na Adama Barrow. Jose Eduardo Santos wa Angola wari umazeho imyaka 38 yasimbuwe na Joao Laurenco.
Muri uyu mwaka rero hari andi matora yitezwe ashobora gusiga ahinduye cyangwa arekeye bamwe mu bari ku butegetsi mu bihugu bitandukanye.

Zimbabwe

Mu kwezi gushize nibwo uwari Perezida w’icyo gihugu, Robert Mugabe wari umazeho imyaka isaga 30 yegujwe asimburwa na Emmerson Mnangagwa wari waramufashije mu rugamba rwo kugeza Zimbabwe ku bwigenge.

Iki gihugu gitegereje amatora muri uyu mwaka ndetse Perezida Mnangagwa aherutse kuvuga ko yegereje kurusha uko byari byitezwe, dore ko byari biteganyijwe ko azaba muri Kamena ariko we akavuga ko azigizwa imbere muri Werurwe.

Cameroun

Ingoma ya Paul Biya imaze imyaka isaga 30 ishobora kurangira muri uyu mwaka mu Ukwakira 2018.

Paul Biya abangamiwe n’abaturage b’icyo gihugu baba mu Bwongereza. Havugwa kandi irindi tsinda ryiyita repubulika rya Ambazonia rikunze kugaba ibitero ku nzego z’umutekano za Cameroun , bikaba bikekwa ibyo hamwe n’ubusabe bwa benshi bizatuma Paul Biya arekura ubutegetsi.

Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yishyize hamwe ngo atoranye umukandida umwe ushobora kuzayahagararira mu matora, gusa umugambi wabo urapfuba. Kugeza ubu umukandida umwe Akere Muna, ni we watangaje ko azahangana na Paul Biya.

Paul Biya ni umwe mu bakuru b'ibihugu ushobora gusimburwa mu matora ateganyijwe muri Cameroun uyu mwaka

Muna ni umunyamategeko, yabaye Visi Perezida w’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane ku isi, aza no kuba Perezida w’Urugaga rw’Abavoka muri Cameroun.

Misiri

Amatora yo mu Misiri azaba muri Gashyantare 2018, Abdel Fattah el-Sisi yabaye Perezida mu 2014 asimbuye uwari uriho wakorewe coup d’Etat n’igisirikare, Mohamed Morsi. Abdel Fattah el-Sisi avugwaho kubangamira uburenganzira bwa muntu no kudaha itangazamakuru ubwisanzure.

Abakandida bashakaga kwiyamamaza bahanganye na Sisi bamwe barafunze ku mpamvu zitandukanye. Kugeza ubu uhari ni Khaled Ali, umunyamategeko uvuga ko aziyamamaza mu gihe cyose abyemerewe.

Sudani y’Epfo

Iki gihugu cyaharaniye kuvana ubwigenge kuri Sudani kiza kububona mu 2011, kuva icyo gihe, ubwigenge ntacyo bwabamariye kuko bahise batangira gusubiranamo ndetse mu 2013 hatangiye intambara yasize ababarirwa muri za miliyoni batagira aho kuba.

Abantu benshi bamaze kuhasiga ubuzima mu gihe abandi bahungiye mu bihugu by’ibituranyi, byatumye haba ikibazo cy’ibiribwa muri icyo gihugu ndetse abana benshi bapfa bazize inzara.

Nubwo bimwe bityo, Perezida Salva Kiir aracyavuga ko amatora azaba muri uyu mwaka. Umuryango w’Abibumbye uherutse kuvuga ko kuyakora mu 2018 bishobora kuzatuma iki gihugu kijya habi kurushaho.

Riek Machar utavuga rumwe na Perezida Kiir uhora unahanganye na we ari mu buhungiro muri Afurika y’Epfo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza