AU yemeje ko nta mabanga igira yo kunekwa n’u Bushinwa

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 8 Gashyantare 2018 saa 01:22
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), Moussa Faki Mahamat, kuri uyu wa Kane, yemeje ko nta dosiye z’amabanga uyu muryango ugira ndetse nta n’ikindi ugira cyo kunekwa n’u Bushinwa.

Uyu muyobozi uri mu ruzinduko i Biejing mu Bushinwa, yahakanye ibiherutse gutangazwa n’ikinyamakuru cyo mu Bufaransa, Le Monde, ko amakuru menshi y’imbere muri AU, yibwe akajyanwa kuri mudasobwa nini ziherereye mu Mujyi wa Shanghaï mu Bushinwa, akuwe ku nyubako y’icyicaro cyawo ziri i Addis Ababa muri Ethiopia.

Iki kinyamakuru cyavuze ko aya makuru yibwe imyaka itanu biturutse ku nyubako u Bushinwa bwahayemo impano Afurika mu myaka itandatu ishize, yubatswe ndetse ibikoresho byose bigashyirwamo n’Abashinwa.

Bamwe mu batanze ubuhamya barimo n’abakozi mu nzego zo hejuru muri AU, bavuga ko mu gushyira ikoranabuhanga muri iyi nyubako Abashinwa basize inzira ebyiri (backdoors), bazajya bifashisha mu gukurikirana no gukurura amakuru y’ibihabera byose.

Amakuru atari make ngo yibwe muri ubu buryo kuva muri Mutarama 2012 kugeza muri Mutarama 2017, ari nabwo iki kibazo cyaje kuvumburwa AU igahita ifata ingamba z’ubwirinzi.

Nkuko Reuters yabyanditse, Faki Mahamat ari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bushinwa, Wang Yi, yabwiye itangazamakuru ko ibyavuze ari ibinyoma.

Yagize ati “Icyo nabizeza ni uko umubano w’u Bushinwa na Afurika, nkuko nabivuze ni nta makemwa. Nta bikorwa nk’ibi bishobora guhungabanya intego zacu.”

Yakomeje avuga ko AU nta mabanga ifite yo kunekwa n’u Bushinwa kandi ibyatangajwe ari ibinyoma byateshejwe agaciro.

Yagize ati “Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ni mpuzamahanga ushingiye kuri politiki. Nta madosiye y’ibanga ugira. Turi ubutegetsi kandi simbona inyungu u Bushinwa bwakura mu kuduha inyubako nk’iriya hanyuma bukatuneka.”

Minisitiri Wang yavuze ko yishimiye ibyavuzwe na Faki Mahamat, ashimangira ko inyubako ya miliyoni 200 z’amadolari u Bushinwa bwahaye Afurika ari ikimenyetso cy’ubucuti budashobora gusigwa icyasha n’uwari we wese cyangwa icyo ari cyo cyose.

Faki Mahamat yahuye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bushinwa, Wang Yi, kuri uyu wa Kane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza