Banda wahoze ayobora Malawi agiye kuva mu buhungiro

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 24 Mata 2018 saa 08:07
Yasuwe :
0 0

Joyce Banda wahoze ayobora Malawi yatangaje ko agiye kuva mu buhungiro yari amazemo imyaka ine.

Banda yahunze muri 2014 nyuma yo gutsindwa amatora, ari mu itsinda ry’abayobozi bakuru bashakishwa n’ubutabera bakekwaho kunyereza umutungo wa Leta mu cyiswe ‘Cashgate scandal’.

Banda yahungiye mu bihugu binyuranye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Afurika y’Epfo no mu Bwongereza.

Umuvugizi wa Banda, Nowa Chimpeni, yatangaje ko uwo mugore agiye kugaruka mu gihugu akongera kubaka ishyaka rye People’s Party mu gihe hitegurwa amatora ya Perezida azaba umwaka utaha. Ni mu gihe umwaka ushize Banda yatangaje ko aziyamamaza mu matora ya Perezida.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) byatangaje ko benshi mu bahoze ari abayoboke b’ishyaka rye bigiriye mu yandi nyuma yo guhunga kwe.

Umwaka ushize Polisi ya Malawi yatanze impapuro zo guta muri yombi Banda ku byaha byo kunyereza umutungo wa Leta, gusa we yahakanye ibyon ashinjwa byose.

BBC yatangaje ko polisi yanze kugira icyo ivuga ubwo yabazwaga niba izafunga Banda naramuka yigaruye mu gihugu.

Joyce Banda yayoboye Malawi guhera mu 2012 nyuma y’urupfu rutunguranye rwa Bingu wa Mutharika, kugeza muri 2014 ubwo yatsindwaga mu matora na Peter Mutharika.

Joyce Banda wahoze ayobora Malawi yatangaje ko agiye kuva mu buhungiro yari amazemo imyaka ine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza