Banki ishinjwa gutera inkunga Jenoside yakorewe Abatutsi yarezwe n’uruhare mu byaha byakorewe muri Sudani

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Gicurasi 2019 saa 12:33
Yasuwe :
0 0

Banki ikomeye mu Bufaransa, BNP Paribas, ishinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yongeye kujyanwa mu nkiko n’Abanya-Sudani 21, kubera uruhare yagize mu byaha byakozwe n’ubutegetsi bwa Omar el-Bashir.

Izi mpunzi ziba muri Leta zunze Ubumwe za Amerika zirega BNP Paribas ko hagati ya 1997 na 2007, binyuze mu biro byayo i New York, yagiye inyuzwamo amafaranga bitemewe n’amategeko agakoreshwa mu bikorwa by’ubutegetsi bwa Sudani, ikaba igomba kwisobanura ku bikorwa byayo mu rukiko rwa New York.

Abatanze ikirego bagaruka ku bwicanyi, gufata ku ngufu abagore, iyicarubozo, kwanduzwa virusi itera Sida n’ibindi byaha byakozwe n’ubutegetsi bwa Omar el-Bashir, mu ntambara ya gisivili yo mu majyepfo ya Sudani, byatewe inkunga n’ibihumbi by’ibikorwa byanyujijwe muri BNP Paribas, mu biro byayo i New York, kandi Sudan yarafatiwe ibihano kuva mu 1997.

Ibikorwa by’iyi banki ngo byafashije ubutegetsi bwa Sudani kugura intwaro no gutera inkunga abarwanyi mu mugambi wiswe Jenoside muri Sudani.

Jeune Afrique yanditse ko muri Werurwe 2018, icyo kirego cyabanje guterwa utwatsi n’umucamanza wo muri Amerika w’akarere, Alison Nathan, wavuze ko adashobora gusuzuma ibikorwa by’ubuyobozi bwa Sudan avuga ko uruhare rwa BNP Paribas, rugomba kwitabwaho.

Iki kirego cyaje kwemerwa n’urukiko rw’ubujurire rwa Manhattan kuwa 22 Gicurasi.

BNP Paribas ijyanywe mu nkiko nyuma y’imyaka itanu, yemeye kwishyura amande ya miliyari 8, 97 z’amadolari nyuma yo kuregwa kunyuzwamo miliyari z’amadolari ya Sudani, Cuba na Iran yirengagije ibihano byafatiwe.

BNP Paribas inashinjwa uruhare muri Jenoside

Mu 2017 imiryango itatu yo mu Bufaransa irimo uwitwa Sherpa ugizwe n’abanyamategeko baharanira kurwanya ibyaha by’imari no kurengera ababikorewe; Impuzamiryango iharanira ko abakoze Jenoside mu Rwanda baburanishwa (CPCR) na Ibuka, bareze BNP Paribas, bayishinja kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi.

BNP Paribas iregwa "kugira uruhare muri Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara."

Imvano ya byose ngo ni amafaranga iyo banki yasohoye bisabwe n’abari abayobozi mu Rwanda akishyurwa intwaro zazanwe mu Rwanda muri Kamena 1994, bikanyuranya n’umwanzuro Umuryango w’Abibumbye wari wafashe ku wa 17 Gicurasi, ukumira u Rwanda ku isoko ry’intwaro nyuma yo kubona ko hari kuba Jenoside.

Ikinyamakuru Francetvinfo cyatangaje ko hagati muri Kamena 1994, toni 80 z’intwaro zavanwe muri Seychelles zikagera i Goma muri Zaïre ubu yabaye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hafi n’umupaka w’u Rwanda.

Ngo hapanzwe ingendo ebyiri z’indege mu ijoro ryo ku wa 16 rishyira ku wa 17 Kamena 1994 zijya i Goma, aho ikibuga cy’indege cyagenzurwaga n’Ingabo z’Abafaransa. Ni intwaro ngo Guverinoma ya Seychelles yari yarafatiye mu bwato, muri Werurwe 1993.

Izo ntwaro ngo zavanwe i Goma zambutswa n’inzira z’umuhanda zishyikirizwa Ingabo z’u Rwanda icyo gihe (Forces Armées Rwandaises, FAR), ari nazo zakoraga Jenoside.

Impuguke ku mateka y’u Rwanda, Jacques Morel, yagize ati “Izo ntwaro zahawe abarwanyi bagize uruhare muri jenoside. Hari ubwicanyi bwinshi bwakoreshejwe imihoro, ariko hari n’ubwakoreshejwe imbunda. Izi ntwaro zaje ziturutse muri Seychelles zari ziganjemo imbunda za kalachnikovs AK-47."

Nk’uko Jacques Morel yakomeje abivuga, muri izo ntwaro harimo amasasu y’imbunda nto n’inini, za grenade n’ibisasu bya mortiers, byose biza harenzwe ku mabwiriza ya Loni.

Yakomeje agira ati "Intwaro zaguzwe muri Seychelles zahaye imbaraga Abahutu bakoraga Jenoside nk’uko iyi miryango ibivuga mu kirego cyayo. Aho niho haza ikibazo cy’uko BNP Paribas yagize uruhare muri jenoside"

Igurwa ry’izo ntwaro ngo ryari rihagarikiwe na Col Theoneste Bagosora wakatiwe gufungwa imyaka 35, wari kumwe na Petrus Willem Ehlers wari nk’umuhuza, uwo akaba yarabaye Umunyamabanga wa Pieter Willem Botha, Minisitiri w’Intebe wa nyuma wa Afurika y’Epfo.

BNP Paribas irashinjwa kugira uruhare mu byaha byakozwe n'ubutegetsi bwa Sudani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza