Bemba yahamijwe icyaha cyo guha ruswa abatangabuhamya cyiyongera ku bindi

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 20 Ukwakira 2016 saa 01:14
Yasuwe :
0 0

Uwahoze ari Visi Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jean Pierre Bemba, yahamijwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ICC, icyaha cyo guha ruswa abatangabuhamya.

Uyu Bemba kandi urukiko rwamuhamije ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu rumukatira imyaka 18 y’igifungo.

Ejo ku wa Gatatu yahamijwe icyaha cyo kugerageza guha ruswa abatangabuhamya no gusibanganya ibimenyetso mu rubanza. Ibi byaha byanahamijwe abandi bane bareganwa nawe.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko iki cyaha ari ubwa mbere kigaragaye muri uru rukiko.

Urukiko rwavuze ko Bemba yagerageje kuvugisha abatangabuhamya akoresheje telefoni yo muri gereza mu gihe cy’urubanza rwe. Abandi bafunganye na we, na bo ngo bakoresheje telefoni z’ibanga, imvugo zidasanzwe bakoreshaga mu kuyobya abatangabuhamya bagera kuri 14 bari baje gutanga ibimenyetso mu rubanza.

Ubwo yatangazaga imyanzuro y’urubanza, Umucamanza Bertram Schmitt yavuze ko urubanza rugaragaza neza imyitwarire mibi ya batanu bose baregwa.

Yagize ati “ Nta rwego rw’ubushinjacyaha na rumwe ku Isi rushobora kwihanganira icyaha cyo guha ruswa abatangabuhamya cyangwa kubashyigikira kubeshya. Uyu munsi ubucamanza butanze ubutumwa bwumvikana ko urukiko rudashobora kwemera ko ibikorwa byarwo bibangamirwa.”

Abandi bahamijwe iki cyaha, barimo Umwunganizi mu mategeko wa Bemba, Aimé Kilolo, uwari ushinzwe kuyobora urubanza rwe Jean Jacques Mangenda, umunyapolitiki wo muri RDC, Fidèle Babala na Narcisse Arido wari umutangabuhamya.

Bose uko ari batanu bahakanye ibyaha birenga ijana bashinjwa. Bazahanishwa igifungo cy’imyaka itanu muri gereza, cyangwa ihazabu, cyangwa byombi ku itariki itaratangazwa.

Kilolo yahamwe n’icyaha cyo kubwira abatangabuhamya ibyo bari buze gusubiza mu rubanza akazabaha amafaranga. Mangenda yanyujijweho ubutumwa kandi agerageza guhisha uwo mugambi, mu gihe Babala wari mu Ishyaka rya Bemba rya MLC yagize uruhare mu ihererekanya ry’amafaranga.

Arido, wari umuhanga mu bya gisirikare mu mutwe wa Bemba yahamwe n’icyaha cyo gusaba abatangabuhamya kwigira abasirikare, akanabaha ibimenyetso bya gisirikare by’ibihimbano.

Bemba yanahamijwe ibyaha mu kwezi kwa gatatu byakorewe mu gihugu cy’igituranyi cya Centrafrique mu mwaka wa 2002-2003. Yashinjwe kuba atarabujije abarwanyi be kwica abantu no gufata ku ngufu abagore, akaba yarafunzwe mu kwezi kwa Kamena.

Jean Pierre Bemba ni muntu ki?

Yabaye umucuruzi ukomeye akaba umuhungu w’umukire witwa Bemba Saolona.

1998: Yatewe inkunga na Uganda ashinga umutwe w’abarwanyi witwa MLC muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo;
2003: Yabaye Visi Perezida nyuma y’Ibiganiro by’amahoro;
2006: Yatsinzwe amatora yari ahanganyemo na Joseph Kabila ariko abona amajwi menshi yakuye mu gice cy’u Burengerazuba bwa Congo no muri Kinshasa.
2007 :Yahungiye mu Bubiligi;
2008 :Yafatiwe i Buruseli ahita ajyanwa i La Haye mu Buholande
2010: Urubanza rwaratangiye;
2016: Yahamwe n’Ibyaha by’Intambara n’Ibyibasiye inyokomuntu akatirwa imyaka 18.

Jean Pierre Bemba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza