Bitcoin yatunzwe agatoki nk’imbogamizi nshya mu mugambi wo guhuza ifaranga muri EAC

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 4 Mutarama 2018 saa 01:13
Yasuwe :
1 0

Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bikomeje gushyira mu bikorwa politiki yo gushyiraho ifaranga rimwe, ku buryo byitezwe ko mu 2024 rizatangira gukoreshwa rigasimbura amashilingi n’amafaranga asanzwe akoreshwa muri ibyo bihugu.

Gusa abahanga mu by’ubukungu bagaragaje impungenge z’uko iterambere ryo gukoresha amafaranga yo kuri internet nka Bitcoin muri aka karere ari imbogamizi nshya muri uyu mugambi.

Bitcoin ni ifaranga ryakozwe bwa mbere mu 2009 n’umuhanga mu bya mudasobwa wamenyekanye ku izina rya Satoshi Nakamoto. Muri ubu buryo abantu cyangwa ibigo bibiri bishobora kohererezanya amafaranga ntayo biciwe nk’ubwishyu.

Bitcoin imaze imyaka igera ku munani ikoreshwa kuri internet ndetse ifite n’agaciro ko hejuru ugereranyije n’andi mafaranga. Bitcoin imwe iravunja $14 553.42. Aya afite umwihariko wayo kuko nta gihugu ashingiyeho, ntanashobora kugaragara cyangwa ngo afatwe mu ntoki.

Ikinyamakuru Daily News cyaganiriye n’Ubuyobozi bwa Banki Nkuru ya Tanzania, ku ngaruka y’iterambere ryo gukoresha aya mafaranga yo kuri internet mu mugambi wa EAC wo kugira ifaranga rimwe mu bihugu biwugize ari byo; Tanzania, Kenya, Uganda, Sudani y’Epfo, Rwanda n’u Burundi.

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye no kwishyurana muri iyo Banki, Bernard Dadi, yavuze ko urugendo rugana ku ikoreshwa ry’ifaranga rimwe mu karere rugeze kure, nubwo hari imbogamizi nshya z’ubwiyongere bw’amafaranga yo kuri internet nka Bitcoin amaze kumenyekana cyane.

Yagize ati “Intego y’abashyizeho Bitcoin itandukanye cyane n’iyo ibihugu bigize EAC yo gushyiraho ifaranga rimwe. Nk’uko twabivuze, gushyiraho ifaranga rimwe birimo gukorwa ariko twitaye no ku mbogamizi zihari zirimo ubwiyongere bw’ikoreshwa rya Bitcoin.”

Kugeza ubu Banki Nkuru ya Kenya yamaze kuburira abaturage ku bwiyongere bwo gukoresha amafaranga yo kuri internet arimo na Bitcoin. Uganda ni ikindi gihugu cyo muri EAC cyamaze kuburira abaturage bacyo ku ikoreshwa rya Bitcoin.

Muri Afurika y’Epfo, Swaziland, Namibia n’ibindi bihugu bimwe byo muri Afurika byaburiye abaturage babyo ku ikoreshwa rya Bitcoin ndetse na Tanzania irimo gutegura umurongo ngenderwaho ku ikoreshwa rya bene aya mafaranga yo kuri internet.

Imibare ya Bloomberg yerekana ko agaciro ka Bitcoin kagabanutseho 40% mu 2017. Yavuye ku $16,563 igera kuri $12,191 mu bihe byegera Noheli. Ni mu gihe yari yageze ku $19,000 mu gihembwe cya nyuma cy’umwaka ushize.

Bitcoin ni amafaranga yo kuri internet amaze kwamamara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza