Kwamamaza

Boko Haram yarekuye 21 mu bakobwa yari yarashimuse

Yanditswe kuya 13-10-2016 saa 20:01' na Mukaneza M.Ange


Umutwe w’Iterabwoba wa Boko Haram warekuye abakobwa 21 bo mu ishuri rya Chibok muri Nigeria bari barashimuswe mu 2014 bari kumwe n’abandi bagenzi babo basaga 200.

Muri Mata 2014 nibwo Boko Haram yashimuse abakobwa 276 bigaga mu ishuri rya Chibok riherereye mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Nigeria.

Kuri uyu wa Kane, 21 muri abo bakobwa barekuwe nyuma y’ibiganiro hagati ya Boko Haram na Leta ya Nigeria ku bufatanye n’Umuryango wa Croix rouge na Leta y’u Busuwisi.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ Ibiro bya Perezida wa Nigeria rivuga ko ubu aba bakobwa bari mu maboko y’inzego zishinzwe umutekano, aho bategereje kwakirwa na Visi Perezida Yemi Osinbajo, mu gihe ibiganiro bigamije kurekura abandi nabyo bigikomeje.

Umwe mu batuye muri aka gace utatangajwe amazina yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ko aba bakobwa barekuwe nyuma y’uko na Leta yemeye kurekura imfungwa enye zibarizwa muri Boko haram.

Nubwo aba ariko barekuwe bagenzi babo barenga 200 baracyari mu maboko y’uyu mutwe, hari n’abandi bagiye batoroka.

Umuryango ‘Bring Back Our Girls’ watangijwe nyuma y’ishimutwa ry’aba bakobwa watangaje ko utegereje ko imyirondoro y’abarekuwe yemezwa.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 7 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved