Burundi: Hari ubwoba ko Imbonerakure zishobora kwinjizwa mu gisirikare

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 6 Nyakanga 2017 saa 12:21
Yasuwe :
0 0

Umuryango Mpuzamahanga uharanira kurengera uburenganzira bwa muntu, FIDH, wagaragaje impungenge ko mu Burundi hari umugambi wo kwinjiza Imbonerakure mu gisirikare, izo zikaba ari urubyiruko rw’Ishyaka riri ku butegetsi, CNDD FDD.

U Burundi buri mu bibazo bya politiki kuva muri Mata 2015, nyuma y’imyigaragambyo yamaganaga Perezida Pierre Nkurunziza nyuma y’umwanzuro yari afashe wo kwiyamamariza manda bamwe bafashe nk’iya gatatu itemewe n’Itegeko Nshinga.

FIDH yashinje Imbonerakure kugira uruhare mu bugizi bwa nabi bumaze guhitana abagera ku1200 na ho abagera kuri 900 bakaba baraburiwe irengero. Abarenga amagana ngo babakorewe iyicarubozo na ho abasaga ibihumbi icumi bafungirwa muri gereza zitandukanye.

Iyo raporo igaragaza impungenge zikomeye ku itegeko riheruka kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, rivuga ko abantu babishaka bagiye guhabwa imyitozo ya gisirikare bagashyirwa mu mutwe w’ingabo ushobora kwitabazwa aho bibaye ngombwa.

Ubwo Minisitiri w’Ingabo yasobanuraga uwo mushinga yavugaga ko mu gihe abo bahawe izo nyigisho bazaba bari gukora bazafatwa nk’abandi basirikare b’u Burundi, bagashyirwa mu mbangukiragutabara (Militaires de réserve).

FIDH ivuga ko isanga ari uburyo bwo gushaka uko Imbonerakure zahabwa ku mugaragaro imyitozo ya gisirikare, ngo zivangwe n’abandi basirikare.

Igikomeye ni uko FIDH ivuga ko ubutegetsi buri guheza abatutsi mu gisirikare ndetse bukibasira cyane abahoze mu ngabo zari ziganjemo abatutsi (FAB) zahanganye cyane n’inyeshyamba z’abahutu ba CNDD FDD ari naryo shyaka rya Nkurunziza.

Raporo ikomeza igira iti “Ibi bishobora guca igisirikare mo ibice bigatuma umubare munini w’abasirikare wigumura, ibintu bishobora guteza intambara mu gihugu.”

Minisitiri ushinzwe uburenganzira bwa muntu, Martin Nivyabandi, yabwiye Reuters ko “iyo raporo irimo byinshi bitari ukuri n’imibare yo gukabya”, igakorwa hagamijwe gusembura imyanzuro umuryango mpuzamahanga ushobora gufatira u Burundi.

Umuvugizi wa Perezida Nkurunziza, Jean Claude Karerwa Ndenzako, we yatangaje ko ibihugu byose n’ubusanzwe bigira inkeragutabara ndetse FIDH idafite “ibimenyetso bigaragaraza ko ari Imbonerakure zizashyirwa muri abo basirikare.”

FIDH isaba urukiko mpuzamahanga mpanabyaha gutangira vuba iperereza ku bugizi bwa nabi bwakozwe mu Burundi guhera mu 2015, ababugizemo uruhare bagashyikirizwa ubutabera.

Amahanga nayo yasabwe gufatira ibihano abantu ku giti cyabo bagize uruhare mu ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu mu Burundi, kimwe n’ababera inzitizi ibiganiro bya politiki bikorerwa hanze y’u Burundi.

Abasirikare barinda Perezida Nkurunziza/Ifoto yafashwe na Reuters mu 2015

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza