Burundi: Kuva muri ICC bamwe batangiye kubifata nk’amayeri agamije guhunga ubutabera

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 14 Ukwakira 2016 saa 12:56
Yasuwe :
0 0

Ku wa Gatatu w’iki cyumweru nibwo Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi yemeje umushinga w’itegeko ryemerera iki gihugu kuva mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC.

Abadepite 94 ku 110 n’abasenateri 37 kuri 37, batoye bemeza uwo mushinga, bisobanuye ko nirimara kwemezwa na Perezida Nkurunziza u Burundi buzaba buciye ukubiri na ICC ifite icyicaro i Hague mu Buholandi.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’amezi atandatu gusa Umushinjacyaha Mukuru wa ICC, Fatou Bensouda, atangaje ko bagiye gukora iperereza ku byaha by’intambara byakorewe muri iki gihugu kuva muri Mata umwaka ushize ubwo Perezida Nkurunziza yatangazaga ko aziyamamariza manda ya Gatatu yaje no gutorerwa.

Ku rundi ruhande hari abasanga iki cyemezo cy’u Burundi ari igihamya cy’uko Guverinoma hari ibyaha bikomeye yikekaho bityo igatinya gukurikiranwa n’uru rukiko.

Umuyobozi w’umuryango wa gikiristu urwanya iyicarubozo mu Burundi (Acat), Armel Niyongere, asanga iki cyemezo gifitanye isano n’ibyaha Guverinoma yakoze.

Yagize ati “Kiriya cyemezo cyo kuva muri ICC ni igihamya gishya cy’uko abayobozi b’u Burundi bagize uruhare mu byaha byakorewe mu Burundi, biranerekana ko bafite ubwoba bwo kuba bakurikiranwa n’ubutabera mpuzamahanga.”

Iyi mpirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, ikomeza ivuga ko izakora ibishoboka byose kugeza ku munota wa nyuma ariko ubutabera bugatangwa, nkuko yabitangarije Jeune Afrique.

Ati “Nk’uwunganira inzirakarengane z’ibyaha byibasira inyokomuntu mu Burundi, twiteguye gukorana na Komisiyo nshya y’Umuryango w’Abibumbye na ICC kugira ngo iperereza rikorwe neza mu kuri kandi abagize uruhare mu bwicanyi abari bo bose bashyikirizwe ubutabera.”

Thatien Sibomana wo mu ishyaka Uprona ritavuga rumwe na Leta, avuga ko u Burundi butari bukwiye kwivana muri ICC kuko igihugu gikeneye ubutabera mpuzamahanga kugira ngo buhane abagize uruhare mu byaha byabaye.

Akomeza avuga ko ku ruhande rw’ishyaka ryabo bari gukusanya ibimenyetso bazashyikiriza ICC mu gihe kitarenze amezi 12 kugira ngo rube rwabyifashisha.

Umuvugizi w’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi, Nancy Ninette Mutoni, aherutse kwandika ku rukuta rwe rwa Twitter ashimira Inteko Ishinga Amategeko kuba yatoye itegeko rikura u Burundi mu rukiko rurangwa no kubogama.

Ibi kandi bije bikurikira icyemezo cyafashwe na Leta y’u Burundi gikumira impuguke eshatu z’Umuryango w’Abibumbye, ziherutse gusohora raporo ishinja abayobozi b’iki gihugu kugira uruhare mu bwicanyi bwahitanye amagana, ibirego Leta yamagana ibyita ibinyoma bidafite ishingiro.

Bamwe bavuga ko kuva muri ICC k'u Burundi ari uguhunga ubutabera mpuzamahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza