Burundi: Leta yahakaniye EU ku guhemba abasirikare kuri konti zabo

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 8 Ugushyingo 2016 saa 07:55
Yasuwe :
0 0

Leta y’u Burundi yahakaniye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ku cyifuzo wari ufite cyo guhemba abasirikare b’iki gihugu bari mu butumwa bw’amahoro muri Somalia amafaranga adaciye kuri konti za Leta ahubwo agiye ku zabo bwite.

Uwo muryango wari wifuje ko wajya uhemba abo basirikare amafaranga adaciye kuri konti za leta, nyuma y’uko bavuga ko bamaze igihe kinini badahembwa.

Leta y’u Burundi yahakaniye uwo muryango ko bidashoboka hagendewe ku masezerano yasinywe mbere yo gutangira ubwo butumwa.

Minisitiri w’Ingabo mu Burundi, Ntahomvukiye Emmanuel yatangaje ko bidashoboka kubera ko amasezerano yo kohereza ingabo mu butumwa bw’amahoro muri Somalia (Amisom) avuga ko ingabo zigomba guhembwa n’ibihugu byazohereje.

Ntahomvukiye akomeza avuga ko mu gihe ayo masezerano atakubahirizwa, abasirikare b’u Burundi bagahembwa na EU byagira ingaruka zikomeye ku buyobozi hamwe n’imyitwarire, kuko ngo bigoranye gusuzuma imyitwarire y’umusirikare atari wowe umwihembera ngo ugenzure ibikorwa bye.

Ntahomvukiye yabitangarije Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi mu cyumweru gishize, ubwo yari yamuhamagaje we na Minisitiri ushinzwe umutekano, Alain Guillaume Bunyoni.

Yayibwiye kandi ko barimo gutegura abasirikare b’u Burundi kuko bibaye ngombwa ngo leta ishobora kubavana muri Somalia.

Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, Pascal Nyabenda yatangaje ko asanga ibijyanye no guhemba abasirikare b’u Burundi byavanwa mu maboko ya EU, bigahabwa Loni, kuko ngo EU iza imbere mu mashyirahamwe yagiranye ibibazo na Leta y’u Burundi.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wafatiye ibihano Abarundi bane barimo babiri bari muri Leta kubera uruhare bakekwaho kugira mu mvururu za politiki zabaye muri icyo gihugu guhera muri Mata 2015.

Abahanwe ni Godefroid Bizimana, Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi; Gen. Gervais Ndirakobuca bakunze kwita Ndakugarika; Mathias Joseph Niyonzima bakunze kwita Kazungu hamwe na Gen Léonard Ngendakumana wahoze ari Umuyobozi muri Perezidansi y’u Burundi.

Ibihano bahawe birimo gufatira imitungo bafite mu Burayi no kutongera gukorera ingendo zabo kuri uyu mugabane kugeza kuwa 31 Ukwakira 2017, bitewe n’uruhare bashinjwa mu bikorwa bibangamiye demokarasi n’ibiganiro bigamije gushakira umuti ikibazo cy’u Burundi.

Ibyo bikorwa birimo ihohoterwa rikorerwa abaturage, ubwicanyi, gukangurira abantu kwica abandi no kubahohotera n’ibindi bibangamira uburenganzira bwa muntu.

EU yasabye impande zose mu Burundi kwirinda ibikorwa by’ihohoterwa kandi zigakomeza gushakira umuti w’ikibazo mu biganiro bya politiki.

Minisitiri w'Ingabo, Emmanuel Ntahomvukiye (iburyo) na Minisitiri ushinzwe umutekano, Alain Guillaume Bunyoni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza