Burundi: Perezida Nkurunziza yashyizeho komisiyo ishinzwe kuvugurura Itegeko Nshinga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Gicurasi 2017 saa 04:53
Yasuwe :
0 0

Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza yashyizeho komisiyo ishinzwe gutegura ibijyanye no kuvugurura Itegeko Nshinga no gukuraho umubare ntarengwa wa manda umukuru w’igihugu amara ku butegetsi.

Iyo komisiyo yahawe inshingano zo gukora iki gikorwa bitarenze amezi atandatu uhereye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 12 Gicurasi 2017.

Nkurunziza yafashe uyu mwanzuro nyuma ya raporo y’inyigo yari imaze umwaka wose ikorwa mu gihugu ku bantu bagera ku bihumbi 26 bemeje ko Abarundi benshi bifuza ko umubare ntarengwa wa manda z’umukuru w’igihugu wakurwaho.

Perezida Nkurunziza aherutse gutorwa mu 2015 kuri manda ya gatatu, itorwa rye rikaba ryarakuruye imvururu mu gihugu kugeza n’ubu kikaba kitarasubira ku murongo. Mu Ukuboza umwaka ushize, Nkurunziza yatangaje ko ashobora kuzongera kwiyamamaza mu matora yo mu 2020 mu gihe abaturage baba bayemeye.

Ababirebera hafi bavuga ko yacaga amarenga ko afite gahunda yo guhindura Itegeko Nshinga iki gihugu kigenderaho.

Itegeko Nshinga ry’u Burundi mu ngingo ya 76, rigena ko manda y’umukuru w’igihugu imara imyaka itanu, akaba ashobora kwiyongeza inshuro imwe.

Pierre Nkurunziza yatowe bwa mbere n’Inteko Ishinga Amategeko mu 2005 mu gihe igihugu cyashakaga gusohoka mu ntambara cyinjiyemo kuva mu 1993 nk’uko byategnaywaga n’amasezerano ya Arusha, yongera gutorwa n’abaturage mu 2010.

Inkuru ya Jeune Afrique ivuga ko Nkurunziza afata manda ye ya mbere nk’itabarwa ari na yo mpamvu yemerewe kwiyamamaza mu 2015 akanatsinda amatora muri Nyakanaga uwo mwaka.

Hagati aho abatavuga rumwe n’ubutegetsi, na sosiyete sivile bagaragaje ko manda ya gatatu itemewe n’Itegeko Nshinga n’amasezerano ya Arusha ari na cyo cyakuruye umwuka mubi, imvururu n’ubwicanyi bwa hato na hato muri iki gihugu.

Ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi akorera imbere mu gihugu (Cnared) ryateye utwatsi gahunda yo guhindura Itegeko Nshinga.

Charles Nditije, Perezida wa Cnared yavuze ko uyu ari umugambi w’igihe kirekire Nkurunziza afite agamije gutegeka by’iteka ryose.

Ati “ Intumbero ye ni ugukuraho manda ebyiri ntarengwa no ‘guhamba’ amasezerano ya Arusha. Uku ni ugushoza intamabara ku Barundi itazabura kubaho.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza