Burundi: Perezida Nkurunziza yatangaje ko ataziyamamaza mu 2020

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Kamena 2018 saa 02:54
Yasuwe :
4 1

Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza, yatangaje kuri uyu wa 7 Kamena 2018, ko ataziyamamariza indi manda mu 2020.

Perezida Pierre Nkurunziza, kuri uyu wa Kane yatunguye benshi ubwo yatangazaga ko ataziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu 2020.

Yabitangaje ubwo yari amaze gushyira umukono ku Itegeko Nshinga rivuguruye riherutse kwemezwa muri referendumu. Iri tegeko ryemerera Nkurunziza kuba yayobora u Burundi kugeza muri 2034, agatangira yiyamamariza manda y’imyaka irindwi muri 2020.

Nk’uko Ijwi ry’Amerika ryabitangaje, Perezida Nkurunziza yagize ati “Nk’uko nabisezeranye ubwo narahiraga mu 2015, manda yanjye nk’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi izarangira mu mwaka wa 2020. Niyemeje kuzashyigikira Perezida Abarundi muzitorera.”

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi bibukije Nkurunziza ko umugabo ahindukira mu kiryamo adahindukira ku ijambo, bamusaba ko ibyo yavuze azabyubahiriza. Aba banenga Itegeko Nshinga rivuguruye bagereranya n’uburyo bwo gushyingura amasezerano y’amahoro ya Arusha yasinywe mu 2000.

U Burundi bumaze igihe mu bibazo bya politiki kuva ubwo Nkurunziza yatangazaga ko aziyamamariza manda ya gatatu itaravuzweho rumwe muri Mata 2015. Imvururu za politiki zakurikiyeho zahitanye abagera ku 1200 abandi barenga 400,000, barahunga kuva mu 2015 kugeza muri Gicurasi 2017

Nkurunziza wageze ku butegetsi mu 2005, itegeko Nshinga rishya ryatowe muri kamarampaka, ryamuhaga uburenganzira bwo kwiyamamariza manda ebyri, imwe ireshya n’imyaka irindwi.

Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza