Cameroun: Impanuka ya gari ya moshi yahitanye 55 abandi 600 barakomereka

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 22 Ukwakira 2016 saa 09:03
Yasuwe :
0 0

Gari ya Moshi yatanye inzira yayo ihitana abantu 55, abagera kuri 600 barakomereka, ahitwa i Eséka muri Cameroun.

Iyo mpamuka yabereye hafi y’umujyi wa Eséka uri hagati y’imijyi ibiri mikuru muri Cameroun ya Yaounde na Duala, ku wa Gatatnu tariki ya 21 Ukwakira 2016.

Iyo gari ya moshi yiswe iy’urupfu n’itangazamakuru ryo muri Cameroun yangije n’igice kinini cy’inzira yacagamo nkuko Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa(RFI) dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Bivugwa ko iyo mpanuka yatewe n’uburemere kuko yari yagombye kongerwaho ibindi bice ku byo yari isanganywe kugira ngo ibashe gutwara abantu benshi, dore ko hari benshi babuze imodoka zibatwara kubera ko imihanda yaho yangijwe n’imvura.

Muri iyo mpanuka abagenzi bagiye banagwa hasi n’iyo gari ya moshi, ndetse bamwe bagwirwa n’ibice byayo abandi irabasyonyora.

Mu bakomeretse kandi hari abababaye cyane bagiye banacika ibice bitandukanye by’umubiri.

Leta ya Cameroun yatangaje ko ingabo z’icyo gihugu zahamagajwe ngo zubaka imihanda yagenewe imodoka muri ako gace.

Bikekwa ko abaguye muri iyo mpanuka bashobora kwiyongera, hakurikijwe umubare w’abakomeretse n’uburyo bakomeretsemo.

Umujyi wa Eséka wabereyemo iyi mpanuka ufite ibitaro bito, byatumye abakomeretse bajyanwa muzi za clinics , ibigo nderabuzima, mbere yuko abakomeretse cyane boherezwa mu bitaro bya Edea na Douala.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza