Kwamamaza

Centrafrique : Abantu 30 baguye mu gitero cyagabwe n’inyeshyamba za Séléka

Yanditswe kuya 14-10-2016 saa 11:05' na Tombola Felicie


Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 12 Ukwakira, inyeshyamba zahoze mu mutwe wa Séléka zateye inkambi y’impunzi iri mu gace ka Kaga-Bandoro mu gihugu hagati muri Centrafrique zica abagera kuri 30, abandi 57 barakomereka.

Loni yatangaje ko icyo gitero simusiga cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane nyuma yuko izi nyeshyamba zigerageje kwiba moteri itanga ingufu z’umuriro kuri radio imwe ikorera muri ako gace.

Jeune Afrique itangaza ko umwe muri bo yahise asiga ubuzima mu bikorwa byo gushaka kwihorera, naho ingabo za Loni zishinzwe kubungabunga amahoro muri Centrafrique, Minusca, zikemeza ko zishe 12 muri izo nyeshyamba.

Ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi bije bikurikira umutekano muke umaze iminsi uvugwa i Bangui mu Murwa Mukuru wa Centrafrique.

Abayobora imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse na Minisitiri w’Ubumwe n’Ubwiyunge n’Imibereho myiza y’abaturage muri icyo gihugu, Virginie Baïkoua, bamaganye icyo gitero cyagabwe ku mpunzi byongeyeho ko bari abasivili.

Mu cyumweru gishize iyicwa ry’umupolisi mu gace gatuwemo n’abayisilamu benshi mu Mujyi wa Bangui ryatumye havuka imvururu zahitanye abantu 11.

Muri Centrafrique imvururu zatangiye muri 2013 ubwo Umutwe wa Séléka ugizwe n’intagondwa z’abayisilamu, wahirikaga ubutegetsi bwa François Bozizé kuwa 24 Werurwe 2013, ugahita wimika Michel Djotodia wayoboye iki gihugu kuva muri Mata uwo mwaka kugeza muri Mutarama 2014.

Umutwe w’abarwanyi wa Séléka wakunze gushyamirana n’uwa Anti-Balaka ugizwe n’abakirisitu, gusa bose basinye amasezerano yo guhagarika imirwano.

Umuryango w’Abibumbye utangaza ko mu gace ka Kaga-Bandoro, hari abantu basaga ibihumbi 200 bahabwa ubufasha. Abasaga ibihumbi 120 bafite ikibazo cyo kutabona ibiribwa bihagije, mu gihe abantu 73 206 bakuwe mu byabo n’intambara zakunze kwibasira Centrafrique.

Bamwe mu bahoze ari abarwanyi b'umutwe wa Séléka

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 15 Ugushyingo 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved