Congo yatangaje ko icyorezo cya Ebola cyari cyateye u Rwanda amakenga cyarangiye

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 2 Nyakanga 2017 saa 12:31
Yasuwe :
0 0

Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje, kuri uyu wa Gatandatu, ko nta cyorezo cya Ebola kikiri muri iki gihugu nyuma y’iminsi 42 nta murwayi mushya uhabonetse.

Minsisiti w’Ubuzima muri Congo, Oly Ilunga, ni we watangaje ko icyo cyorezo nta kigihari nk’uko tubikesha Reuters.

Iki cyorezo cyari cyateye mu gihugu cy’abaturanyi cyatumye Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ifata icyemezo cyo gusuzuma umuriro abantu bose barwinjiramo banyuze ku mipaka ya Rubavu na Rusizi.

Mu gukumira ko Ebola yakwinjira, u Rwanda rwavugaga ko abantu bose bazajya basangana umuriro uri ku kigero cyo hejuru n’abamaze iminsi itarenze 22 bavuye mu duce two muri RDC Ebola yagaragayemo, bazajya bakumirwa kwinjira.

Uretse ku mipaka, iyi minisiteri yavugaga ko gupima bizanakorerwa ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, hakoreshejwe icyuma cyabugenewe (heat scan).

Uku gupima kwatangiye gukorwa kuwa 19 Gicurasi 2017 ariko nta bantu bigeze batangazwa ko hari ibimenyetso bya Ebola basanganywe.

Ibimenyetso by’iyi ndwara ni ukugira umuriro, kurwara umutwe, kuribwa mu ngingo, kubabara mu muhogo, gucika intege, guhitwa, kuruka cyane kandi kenshi, kuribwa mu nda no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri w’umuntu.

Minisante yari yanaburiye Abanyarwanda n’abanyamahanga kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa ahagaragaye Ebola, kwihutira kujya kwa muganga mu gihe hari ugaragayeho ibimenyetso byayo, kugira umuco wo gukaraba intoki hakoreshejwe amazi meza n’isabuni ndetse no kugira umuco wo kwivuza hakiri kare igihe cyose umuntu yumva arwaye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza