Kwamamaza

Côte d’Ivoire: Umugore wa Perezida Laurent Gbagbo ashobora gufungwa burundu

Yanditswe kuya 18-11-2016 saa 09:36' na Ntakirutimana Deus


Urukiko rwo muri Côte d’Ivoire rwafashe icyemezo cyo kuzacira urubanza Simone Gbagbo ukekwaho gukora ibyaha bihohotera uburenganzira bw’ikiremwamuntu nyuma y’aho abamwunganira banze kurwitaba ejo hashize.

Simone Gbagbo ni umugore wa Laurent Gbagbo wahoze ayobora Côte d’Ivoire, usanzwe uri kuburanishirizwa mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’i La Haye mu Buholandi.

Laurent Gbagbo yanze ibyavuye mu matora yo mu 2010, yanga kuva ku butegetsi , biba intandaro y’isubiranamo ry’abaturage ryahitanye abasivili bagera ku 3000 nkuko VOA yabitangaje.

Umugore wa Gbagbo ashinjwa gushyigikira umugabo we no kugumura abari bashigikiye umugabo we kwica abatavuga rumwe na we.

Urubanza rwe rwongeye ruzasubukurwa tariki ya 28 Ugushyingo 2016, hakurikijwe ibyaha ashinjwa bikaba bikekwa ko ashobora gufungwa ubuzima bwe bwose.

Tariki ya 2 Ukuboza 2010 Alassane Ouattara yatangajwe nk’uwatsinze ayo matora n’amajwi 54,10 % mu gihe Laurent Gbagbo yagize 51,45 %, yanga ibyavuye muri ayo matora yakurikiwe n’imvururu zashojwe n’abamushyigikiye zaje kugwamo abantu bagera ku 3000.

Kubera uruhare Gbagbo n’umugore we bakekwaho kugira muri izo mvururu zahitanye abantu baje gushyirirwaho impapuro zisaba kubata muri yombi maze bafatwa tariki ya 11 Mata 2011 bari mu nyubako igenewe Perezida w’icyo gihugu, umugabo ajyanwa i La Haye, umugore agumishwa muri Cote d’Ivoire aho bari kuburanishirizwa.


Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 2 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved