Côte d’Ivoire: Urubyiruko rwiyemeje gutunganya umujyi wa Abidjan kubera isuku rwabonye i Kigali

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Gicurasi 2019 saa 09:25
Yasuwe :
0 0

Urubyiruko rw’Abanya- Côte d’Ivoire, rukomeje umushinga wo gusukura umurwa mukuru Abidjan, mu ntego rwihaye ko umunsi umwe umujyi wabo ugomba kuzagira isuku nk’irangwa mu murwa w’urwa Gasabo.

Umuryango w’urubyiruko wiswe “My own business, MOB", ku wa Gatandatu wakoreye umuganda kuri Avenue 12 ahitwa Treichville, aho basigaga irangi inkuta z’inzu zegereye umuhanda bakanatera imikindo.

Ni igikorwa uru rubyiruko rufite ndetse ruhamya ko kizagira uruhare mu kumvisha abandi ko bashobora gufatanya mu kwimakaza isuku n’imibereho myiza mu gihugu.

Mu bikorwa bibaranga harimo gukora isuku mu mihanda binyuze mu gukubura bafatanyije, gutera ibiti ku muhanda ndetse bagasiga amarangi ku nyubako zegereye imihanda minini.

Nk’uko babiganirije Africa 24, Alain Ouréga Goblé umwe mu bagize My Own Business, yagize ati “Twifuza ko umunsi umwe Abidjan iba umujyi mwiza, ufite isuku kandi buri muturage akagira ubuzima bwiza.”

Elisabeth Diegba we yagize ati “Ibi ntabwo ari ibintu twikorera ubwacu, ni abaturage muri rusange. Ni ugukora ubukangurambaga.”

Uyu muryango washinzwe mu 2016, kugeza mu 2019 umaze kugira abanyamuryango b’abakorerabushake basaga 2000. Ni umuryango ugizwe n’urubyiruko rwifuza kugira uruhare mu gutunganya uduce dutandukanye mu bushobozi buke rufite.

Adama Keita washinze uyu muryango, yagize ati “Dufite icyizere ko tuzananyura ku bihugu bikomeye bya Aziya y’amajyepfo no mu Burayi. Dufite icyizere ko bizagerwaho ku buryo mu myaka 10 tuzaba dufite ikiragano gishya cy’abanyafurika, abanya-Côte d’Ivoire, bafite imikorere mishya, bafite uko bumva ibibazo byose.”

MOB imaze kugera muri komine esheshatu za Abidjan na Grand Bassam. Uyu muryango wifuza kugera mu ntara zose za Côte d’Ivoire hagamijwe kwimakaza isuku mu gihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza