DRC: Abatavuga rumwe na Leta bashimangiye ko n’iyo amatora ataba Kabila atazakomeza kuyobora

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 17 Nyakanga 2017 saa 08:31
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’aho Komisiyo yigenga ishinzwe amatora (CENI) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC itangarije ko amatora y’umukuru w’igihugu atazaba muri uyu mwaka, abatavuga rumwe na leta bashimangiye ko uko byagenda kose, Perezida Joseph Kabila adateze kuyobora undi mwaka.

Tariki ya 7 Nyakanga 2017, nibwo perezida wa Ceni, Corneille Nangaa yatangaje ko kubera ibibazo by’umutekano muke, bigoye ko amatora yaba muri uyu mwaka nk’uko byari byemeranyijwe mu masezerano yashyizweho umukono ku wa 31 Ukuboza 2016.

Ibi ariko ntibyakiriwe neza n’ihuriro ry’abatavuga rumwe na leta, aho bagaragaraje ko ari ugushyigikira byeruye Kabila udashaka kuva ku butegetsi mu gihe manda ye yarangiye mu mpera za 2016.

Umuyobozi w’Ishyaka Ecidé (Engagement pour la citoyenneté et le développement) Martin Fayulu, wanatanzweho umukandida ku mwanya wa perezida, yarahiye arirenga avuga ko uko byagenda kose Kabila adateze kuyobora undi mwaka.

Mu kiganiro na Jeune Afrique, Fayulu wanashyize umukono kuri ariya masezerano agena igihe cy’amatora yavuze ko ihuriro ry’abatavuga rumwe na leta riteganya guhura, rikemeranya aho rihagaze ndetse rigatekereza ku bijyanye n’umukandida uzarihagararira.

Ati “Ku byatangajwe na Nangaa icyo navuga ni uko Ihuriro ry’abatavuga rumwe na leta ritekereza ko amatora agomba kuba uyu mwaka. Ni umwanzuro wafatiwe mu biganiro byateguwe n’Inama y’Ebepisikopi (Cenco), kandi niho duhagaze. Nangaa yemeye inshingano yahawe, azi neza itegeko n’imikorere ya Ceni ndetse asobanukiwe neza Itegeko Nshinga ryacu.”

Yakomeje avuga ko bemeranyije ko lisiti z’izota zigomba kuba zagiye hanze bitarenze tariki ya 31 Nyakanga 2017, ndetse amatora akaba mu mpera z’Ukuboza uyu mwaka.

Mu biteganywa n’aya masezerano ntiharimo ibijyanye no kuba yasubikwa, ndetse ngo nubwo Kabila agaragara nk’udashaka kuva ku butegetsi batazamurengerezaho undi mwaka.

Ati” Amatora yaba ataba, Joseph Kabila ntabwo azahabwa undi mwaka wo kuyobora. Amasezerano twashyizeho umukono yamwongereye umwaka, nta wundi azongererwa. Agomba kuva ku butegetsi tariki ya 31 Ukuboza 2017.”

Fayulu yashimangiye ko bazifashisha imbaraga zose zishoboka kugira ngo Kabila arekure ubutegetsi, ndetse anagaruka ku bijyanye no kuba we na Moïse Katumbi baramaze kugaragaza ko bashaka kwiyamamaza, avuga ko icy’ingenzi atari uko babitangaje ahubwo ari uburyo bazabigeraho.

Umuyobozi w’Ishyaka Ecidé (Engagement pour la citoyenneté et le développement) Martin Fayulu

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza