EAC igiye guhindura ibendera n’ikirangantego

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 21 Mata 2017 saa 03:48
Yasuwe :
0 0

Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC), ugiye guhindura bimwe mu birango biwugize aho izo mpinduka zizagaragarira mu kirangantego cyawo no muri bimwe mu bimenyetso wakoreshaga birimo ibendera.

Nk’uko bikubiye mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryatanzwe n’uhagarariye ishami rishinzwe itangazamakuru rya Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba ya Uganda, Cris Magoba, ngo ibi birareba ibendera, ikirangantego n’amabara yakoreshwaga n’Umuryango.

Rigira riti “ Gahunda yo guhindura ibirango bya EAC iteganya ibikorwa birimo gukora ikirangantego gishya n’ibendera, gukora ibirango by’inzego n’ibigo byo muri uwo muryango, hakanakorwa ibara shingiro ry’umuryango.”

Magoba yasobanuye ko izo mpinduka zije nyuma y’uko Sudani y’Epfo yemerewe kuba umunyamuryango ndetse hanateganywa ko uwo muryango ushobora kwaguka nk’uko bikubiye mu ngingo ya gatatu y’amategeko awushyiraho.

Ingingo ya Gatatu mu gika cyayo cya kabiri iteganya ko ibihugu biri muri EAC bishobora kuganira ku mikoranire n’ikindi gihugu cyo hanze bikakigira umunyamuryango cyangwa ishyirahamwe ryacyo rikaba ryagira uruhare mu bikorwa by’umuryango. Ubusanzwe, ikirangantego cya EAC kirimo ikiyaga cya Victoria.

Ku ibendera risanzwe hariho ibihugu by’ibinyamuryango ari byo u Burundi, Kenya, u Rwanda, Tanzania, na Uganda bikikijwe n’urugori harimo n’inyuguti ’EAC’ hejuru.

Ku gice cyo hasi hari ibiganza bihana umukono, hasi yabyo hakaba amagambo yanditse mu rurimi rw’Igiswahili ’Jumuiya ya Afrika Mashariki’ bisobanuye ngo ‘Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba’.

Icyo kirangantego nticyarimo leta ya Sudani y’Epfo n’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose gishobora kuzemererwa kwinjira muri uwo muryango.

EAC ifite ibigo umunani biri mu bihugu biwugize, bikanagira amategeko abigenga, ariko byose bigira ibirango bitandukanye. Iryo vugurura rizasiga ibyo byose bifite ibirango bihuriweho n’ibigo n’imiryango ya EAC irimo nk’urukiko n’Inteko Ishinga Amategeko, EALA.

Ibigo umunani bya EAC birimo Ikigo gishinzwe umutekano w’indege za gisivili (CASSOA), Banki y’iterambere ya EAC (EADB); Ikigo gishinzwe ubushakashatsi mu by’ubuzima (EAHRC), Komisiyo ya EAC ishinzwe ururimi rw’Igiswahili, Komisiyo ya EAC ishinzwe Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (EASTECO).

Harimo kandi komisiyo ihuza za Kaminuza zo muri EAC (IUCEA) na Komisiyo ishinzwe ikibaya cy’ikiyaga cya Victoria (LVBC) n’Umuryango ushinzwe uburobyi muri Victoria (LVFO).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza