EAC igiye gushora miliyari 25$ mu kubaka imihanda ihuza ibihugu

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 19 Nzeri 2017 saa 10:15
Yasuwe :
0 0

Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bifite gahunda yo kubaka imihanda bihuriyeho ireshya na kilometero 30 000 mu myaka 33 iri imbere, izoroshya ubuhahirane n’iterambere ry’inganda.

Inyandiko y’icyerekezo 2050 cya EAC isobanura ko ibihugu bigize EAC byemeranyije imihora 10 y’ubwikorezi n’imihanda 12 yo koroshya ubuhahirane. Ivuga ko nibura buri mwaka hazajya hubakwa ibirometero 900 by’iyi mihanda izahuza akarere kose iteganyijwe kurangira mu 2050.

Daily News yanditse ko ibi bizatuma urwego rwa serivisi z’ubwikorezi rutera imbere bifatika rukava ku rwego rwa C, D, E ruriho rukagera kuri B na A. Izafasha kandi umuryango kugera ku ntego zawo zo koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu no guteza imbere urwego rw’inganda.

Iyo nyandiko y’icyerekezo cya EAC ivuga ko kuba mu bihugu biyigize hakomeje kuvumburwa peteroli na gaz, ari impamvu nyamukuru yo kubaka ibikorwa remezo nk’imihanda bizafasha ibihugu kubihahirana bikagabanya ikiguzi cyo kubitumiza mu mahanga. Ivuga kandi ko kubaka iyi mihora bizatwara miliyari hagati ya 20 na 25 z’amadolari ya Amerika.

Iyi mishinga kandi izagabanya umuvundo ku byambu mu myaka 20 na 25 iri imbere, itume akarere kakira n’ibindi bihugu.

Irimo uw’umuhora wa ruguru uva Mombasa-Voi-Eldoret-Bugiri - Kampala-Masaka-Kigali-Kibuye - Kayanza-Bujumbura ufite uburebure bwa kilometero 1800.

Hari kandi uwo mu muhora wo hagati wa Dar es Salaam - Morogoro-Dodoma-Singida - Nzega-Nyakanazi-Bujumbura -Kigali - Gisenyi n’uwa Morogoro-Iringa-Mbeya –Tunduma ireshya na kilometero 1100.

Hari umuhora wa Namanga uva Iringa-Dodoma-Kalema -Arusha-Nairobi-Thika-Murang’a - Embu-Nyeri-Nanyuki-Isiolo - Marsabit-Moyale ufite ibirometero 1800.

Umuhora wa Sumbawanga uhuza Tunduma-Sumbawanga-Kasulu-Makamba-Nyanza Lac-Rumonge- Bujumbura ureshya na kilometero 1300 n’uwa Sirari uva Lokichokio -Lodwar-Kitale-Bungoma-Kisumu -Kisii-Mwanza-Biharamulo ungana na kilometero 1500 n’iyindi.

Iyi mihora yose ireshya na kilometero 15 800 iziyongera ku mihanda y’ubuhahirane bingane na kilometero 30 000.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza