EAC yamaganye icyemezo cya ICC cyo gutangiza iperereza ku bategetsi b’u Burundi

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 13 Ugushyingo 2017 saa 07:40
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli, yanenze imikorere y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, yo kwinjira mu bibazo by’u Burundi rutagishije inama abayobozi b’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), kuko bishobora gusubiza inyuma intambwe akarere kamaze kugeraho.

Mu cyumweru gishize ni bwo ICC yanzuye ko umushinjacyaha wayo azatangiza iperereza ku byaha by’intambara byakozwe n’abategetsi b’u Burundi kuva muri Mata 2015 kugeza mu Ukwakira 2017.

Mu itangazo ryasohowe n’Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri Perezidansi ya Tanzania, Gerson Msigwa; Perezida Magufuli unayoboye EAC, yasobanuye ko ibibera mu Burundi atari bibi nkuko bivugwa, kuko umubare munini w’abari bahunze basubiye mu gihugu cyabo kandi n’abakiri mu buhungiro bakaba bitegura gutahuka.

Yagize ati “Ikindi kandi abayobozi bafite mu nshingano gukemura ibibazo bamaze guteganya ko bazahura kuwa 23 Ugushyingo, kugira ngo bakomeze gushakira umuti ikibazo.”

Perezida Museveni wa Uganda, nawe yanenze bikomeye icyemezo cya ICC, avuga ko kidakwiye kuko kizabangamira ibiganiro bikomeje gushakira umuti ibibazo by’u Burundi, nkuko Daily News yabyanditse.

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba washyizeho komisiyo y’abahuza mu kibazo cy’u Burundi iyobowe n’uwahoze ari Perezida wa Tanzania, Benjamin Mkapa.

Icyemezo cya ICC cyo gukora iperereza mu Burundi cyanamaganiwe kure na Guverinoma y’iki gihugu giherutse kwikura muri uru rukiko. Minisitiri w’Ubutabera, Aimée Laurentine Kanyana, yabwiye itangazamakuru ko u Burundi budashobora kugirana imikoranire na ICC.

Nibura abantu bagera kuri 500 bishwe mu mvururu zo mu Burundi nk’uko bitangazwa n’imiryango irengera uburenganzira bwa muntu, naho abagera ku bihumbi 400 bahunga igihugu. ICC ivuga ko ibyaha byakozwe birimo ubwicanyi, gufunga abaturage, iyicarubozo, gufata abagore ku ngufu, gushimuta abantu n’ibindi.

Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli, yanenze imikorere y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, yo kwinjira mu bibazo by’u Burundi rutagishije inama abayobozi b’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza