EAC yasabye Google gushyira ibigo byo guhanga udushya mu bihugu biyigize

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 4 Ukwakira 2017 saa 08:41
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Liberat Mfumukeko, yasabye Google gushyira ibyicaro mu bihugu bigize uyu muryango kugira ngo bibifashe mu rugendo rwo guteza imbere ikoranabuhanga.

Amb. Mfumukeko yabisabye ubwo yasuraga ikigo Google Inc. cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gifite serivisi z’ikoranabuhanga zizwi cyane nk’ishakiro ‘search Engine’, Gmail, Google Map, na Youtube zikoreshwa cyane mu bihugu bigize EAC, aribyo; u Rwanda, Kenya, Uganda, Burundi, Tanzania na Sudani y’Epfo.

Mfumukeka yanditse kuri Twitter ye ati “Namaze kuganira na Kaminuza ya Syracuse na Google Inc. kugira ngo ishyireho ibigo byihariye muri EAC bifasha abantu guhanga ibishya by’umwihariko mu iterambere no mu ikoranabuhanga rigezweho.”

Mu myaka ibiri ishize Google ikorana na Kaminuza ya Syracuse, yavuze ko ishaka ko abaturage ba Afurika yose bakoresha internet y’ubuntu kandi yihuta. Ifite kandi izindi serivisi zirimo kwamamaza, ububiko bw’amakuru anyuranye, software, video n’amakarita y’ahantu.

Google yashinzwe mu 1998 na Larry Page na Sergey Brin, bombi bize muri Stanford University muri California, yatangiye gukora n’imodoka yitwara ‘self-drive car’, izaba ari iya mbere muri ubu bwoko ikozwe.

Mfumukeko ubwo yasuraga Google Inc.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza