Emmerson Mnangagwa yatorewe kuyobora Zimbabwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Kanama 2018 saa 07:49
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri Zimbabwe yatangaje ko Perezida Emmerson Mnangagwa, wari warasimbuye Robert Mugabe by’agateganyo, ariwe watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora, Priscilla Chigumba, yatangaje ko Mnangagwa ariwe watorewe kuyobora Zimbabwe n’amajwi 51%.

Mnangagwa yatsinze Nelson Chamisa ukuriye Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya MDC, wagize amajwi 44%.

Mbere y’uko ibyavuye mu matora bitangazwa, abashyigikiye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Zimbabwe bari banenze uburyo amajwi ari kubarurwa, basohowe mu cyumba cyatangarizwagamo ibyayavuyemo mu rwego rwo kwirinda ko hagira izindi mvururu ziba nkuko byagenze nyuma gato y’itora rusange.

Nyuma yo gutangazwa ko ariwe utsinze, Mnangagwa yanditse ku rukuta rwa Twitter asaba abaturage b’igihugu cye ko nubwo bashobora kuba baracitsemo ibice kubera amatora, ari abantu bunze ubumwe mu ndoto zabo.

Yakomeje agira ati “ Iri ni itangiriro rishya. Reka dufatane ikiganza, twubake amahoro, ubumwe n’urukundo kandi twese twubake Zimbabwe nshya.”

Nelson Chamisa wari uhanganye na Mnangangwa yamaganye ibyavuye mu matora avuga ko kuba Komisiyo y’Amatora yatangaza amajwi atagenzuye neza ari ibintu bibabaje.

Yakomeje agira ati “ Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (ZEC) yanze ko abantu bacu bagira uburenganzira ku byavuye mu matora mbere y’uko ibitangaza. ZEC ikwiye gusohora amajwi ya nyayo kandi agenzuwe n’amashyaka.”

Kuri wa Gatatu w’iki cyumweru nyuma y’amatora, abantu batandatu baguye mu mirwano yashyamiranyije abigaragambyaga bo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’abashinzwe umutekano batishimiraga ko Zanu-PF yegukanye imyanya myinshi mu Nteko Ishinga Amategeko.

Mnangagwa, wagiye ku buyobozi bw’ishyaka rya Zanu-PF umwaka ushize asimbuye Mugabe yahise asaba ko hakorwa iperereza ryigenga kuri ubu bugizi bwa nabi.

Emmerson Mnangagwa ni we watorewe kuyobora Zimbabwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza