Ethiopia: Abahagarariye ibihugu byabo bongeye kwemererwa kujya aho bashaka

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 9 Ugushyingo 2016 saa 11:34
Yasuwe :
0 0

Leta ya Ethiopia yakuyeho ingamba yari yashyizeho zategekaga abahagarariye ibihugu byabo kutarenga ibirometero 40 uvuye mu Mujyi wa Addis Ababa batabanje kubisabira uburenganzira.

Izi ngamba zashyizweho kubera ibihe bidasanzwe mu gihugu hose byatewe n’umutekano muke waterwaga n’imyigaragarambyo mu duce twa Oromia na Amhara.

Minisitiri w’Ingabo, Siraj Fegessa, yavuze ko impamvu bahisemo kongera kubareka bakajya aho bashaka mu gihugu ari uko amahoro n’umutekano byagarutse.

Nk’uko BBC yabyanditse, Fegessa yagaragaje ko kiriya cyemezo cyari cyafashwe kugira ngo umutekano wabo witabweho, ariko ko nubwo ibintu bitarajya ku murongo mu gihugu hose, nta mpungenge ko hari ikibi cyababaho.

Imyigaragambyo muri Ethiopia yatangiye umwaka ushize, ubwo leta yatangazaga umugambi wo kwagurira Umujyi wa Addis Ababa mu gace ka Oromia.

N’ubwo nyuma uyu mugambi waje guhagarikwa, abaturage batuye muri kariya gace bakomeje kwigaragambya bagaragaza ko bahezwa muri gahunda z’igihugu.

Urupfu rw’abantu bagera kuri 55 rwabaye ku wa 2 Ukwakira 2016 rwatumye ibintu birushaho kudogera, ndetse ibikorwa by’abacuruzi b’abanyamahanga bitangira kwangizwa.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu igaragaza ko abagera kuri 500 ari bo bamaze kugwa muri izi mvururu.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza