Ethiopia igiye gukuraho viza ku Banyafurika bose

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 26 Gicurasi 2018 saa 10:51
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, yatangaje ko vuba cyane igihugu cye kizatera ikirenge mu cy’u Rwanda, kigakuraho viza ku Banyafurika bose.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu ubwo Dr Abiy, yakiraga Perezida Kagame, yavuze ko yiteguye kumwigana agafungurira amarembo abanyafurika bose bakabasha kujya muri Ethiopia, batabanje kwaka viza.

Yagize ati “Perezida Kagame yafunguriye amarembo Abanyafurika bose, bajya mu Rwanda badasabye viza, tuzabakurikira vuba cyane.”

Gahunda ya 2063 y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), iteganya kwihutisha iterambere ry’umugabane hakurwaho imbogamizi zimwe na zimwe nk’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.

Iyi gahunda yemejwe mu nama yahuje abakuru b’ibihugu bya Afurika muri Mutarama 2015 i Addis Ababa muri Ethiopia, iteganya ko muri 2018 ibihugu bya Afurika byaba byakuriyeho visa abanyafurika.

Ubwo i Kigali hasinywaga amasezerano y’isoko rusange rya Afurika (AfCFTA), Ethiopia ni kimwe mu bihugu byifashe ku gusinya ingingo zishyiraho urujya n’uruza zasinyweho n’ibihugu 27 gusa.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu by’intangarugero muri Afurika, rwafashe iya mbere rugakuraho Viza ku Banyafurika bashaka kuruzamo.

Kuva mu 2018, abagenzi baturutse mu bihugu byose byo ku isi, bahabwa viza y’iminsi 30 bageze aho binjirira mu Rwanda bitagombye kubanza kuyisaba nkuko byari bisanzwe ku bihugu bimwe na bimwe.

Rwanda rwemeye guha viza y’iminsi 90 ku buntu abantu bo mu bihugu nabyo byemereye u Rwanda iyi serivisi aribyo Bénin, Centrafrique, Tchad, Ghana, Guinea, Indonesia, Haiti, Sénégal, Seychelles na Sao Tome et Principe.

Ibyo bihugu bije byiyongera kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Ibirwa bya Maurice, Philippines na Singapore.

Hari ibihugu byakuriweho Viza ku bafite pasiporo z’abadipolomate n’iza serivisi birimo Djibouti, Ethiopia, Gabon, Guinea, u Buhinde, Israel, Maroc na Turikiya.
Ibihugu bitandukanye bikomeje kugaragaza ubushake bwo kurwigana. Urugero ni Perezida wa Bénin, mu 2016 ubwo yari i Kigali yavuze ko nawe agiye kwigana u Rwanda agakuraho ibyo kwaka Viza Abanyafurika bajya muri Benin.

Yagize ati “U Rwanda ni igihugu cyorohereje Abanyafurika kukijyamo batagombye kwaka Viza ni ibintu bishimishije cyane, siniyumvisha ukuntu ari byiza kubona Abanyafurika bagenda mu gihugu nk’abajya iwabo. Uru rugero rwiza rutumye mfata icyemezo ko Benin itazongera kwaka viza abandi Banyafurika.”

Ntiyatinze kubikora kuko mu Ukwakira 2016, Guverinoma ya Bénin yavanyeho ikiguzi cy’uruhushya rwo kwinjira muri icyo gihugu (viza) ku Banyafurika bashaka kuhasura no kuhamara igihe.

Uyu mwanzuro ushimangira ko ikiguzi cy’amafaranga cyasabwaga Abanyafurika bajya muri Bénin n’abashaka kubayo cyavanyweho.

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, yatangaje ko vuba cyane igihugu cye kizatera ikirenge mu cy’u Rwanda, kigakuraho viza ku Banyafurika bose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza