Ethiopia yasabye imbabazi ku ikarita ya Afurika yakoze itagaragaraho Somalia

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 27 Gicurasi 2019 saa 10:19
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Ethiopia yasabye imbabazi kubera ikarita ya Afurika yashyizwe ku rubuga rwayo, igaragaza Somalia nk’ubutaka bwa Ethiopia.

Nyuma yo kubona ko hakozwe ikosa kuri iyo ikarita ya Afurika, Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Ethiopia yihutiye gusohora itangazo isaba imbabazi kuko ibyari byakozwe ngo basanze bitakwihanganirwa.

Kuri iyo karita bavanyeho Somalia nk’igihugu nyamara bakagaragaza agace bise Somaliland katazwi ku rwego mpuzamahanga.

Biseguye bagira bati “Turicuza bikomeye ku rujijo rukomeye rushobora kuba rwatewe n’aya makosa.”

Ethiopia ntiyigeze isobanura uko iyi karita yageze ku rubuga rwayo, gusa ivuga ko abakozi bashinzwe ikoranabuhanga bagiye kugenzura urubuga rwabo kurushaho.

Mbere y’uko iyi karita ikurwa kuri urwo rubuga, Abanya-Somalia bakoresha imbuga nkoranyambaga bitotombye bikomeye batuka abategetsi ba Ethiopia, babashinja ko babikoze nkana.

Iyi karita yakozwe ntigaragaza Somalia nk'igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza