EU yateye utwatsi ibyo gukuraho ibihano yafatiye u Burundi

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 23 Gicurasi 2017 saa 09:53
Yasuwe :
0 0

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, wateye utwatsi icyifuzo cy’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), cyo gukuraho ibihano bijyanye n’ubukungu byafatiwe u Burundi.

Mu nama ya 18 isanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize EAC yabereye i Dar es Salaam muri Tanzania ku wa 20 Gicurasi 2017, nibwo bagaragaje icyifuzo cy’uko EU yakuraho ibihano byafatiwe u Burundi birimo no guhagarikirwa inkunga.

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda na John Pombe Magufuli wa Tanzania, nibo basabye EU kudohorera u Burundi bugakurirwaho ibihano bwafatiwe.

Perezida Museveni yagaragaje ko ibihano EU yafatiye u Burundi ari ikibazo gikomeye kiri no mu biri gutuma iki gihugu kidasinya amasezerano y’u bucuruzi ya EPA ndetse kikaba gikomeje kugira ingaruka ku muryango wose.

The Citizen dukesha iyi nkuru ivuga ko EU yateye utwatsi icyifuzo cya EAC, igaragaza ko u Burundi budateze gukurirwaho ibi bihano igihe cyose umutekano n’amahoro bitaragaruka mu gihugu.

Muri Werurwe 2016 nibwo EU yatangaje ku mugaragaro ko ihagaritse inkunga y’amafaranga yageneraga Leta y’u Burundi kubera imvururu zirangwa muri iki gihugu, hagamijwe kureba ko leta yakwemera kuganira n’abatavuga rumwe na yo.

Ni nyuma y’imvururu zavutse muri iki gihugu muri Mata 2015, nyuma y’aho Perezida Pierre Nkurunziza atangarije ko ashaka kwiyamamariza manda ya gatatu ndetse akaza no gutsinda amatora.

Ibihano u Burundi bwafatiwe byaturutse kuri kandidatire ya Perezida Nkurunziza

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza