Félix Tshisekedi yatamajwe na kaminuza yo mu Bubiligi ku byangombwa yakoresheje yiyamamaza

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 8 Mutarama 2019 saa 09:29
Yasuwe :
0 0

Umukandida Félix Tshisekedi uhagarariye Ishyaka rya UDPS, rikomeye mu atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yatamajwe na Kaminuza yo mu Bubiligi ku byangombwa yakoresheje yiyamamaza.

Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo w’imyaka 56 ari mu bakandida 21 bahataniye gusimbura Perezida Joseph Kabila.

Uyu munyapolitiki ari muri batatu bahabwa amahirwe yo gutsinda amatora yabaye ku wa 30 Ukuboza 2018, ahanganye na Martin Fayulu na Emmanuel Ramazani Shadary watanzwe n’ishyaka riri ku butegetsi.

Tshisekedi yatunzwe agatoki ko yakoresheje ibyangombwa by’ibihimbano mu gihe yashyikirizaga kandidatire ye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri RDC (CENI).

Icyangombwa yashyikirije CENI kigaragaza ko Tshisekedi yasoje amasomo ye mu Iyamamazabikorwa n’Itumanaho mu 1990-1991 mu Ishuri ry’ibijyanye n’Ubucuruzi (Institut des carrières commerciales -ICC) mu Mujyi wa Bruxelles.

La Libre Belgique yanditse ko icyangombwa yatanze kigaragaza ko cyatangiwe mu Bubiligi nyamara ishuri ryanditseho ntiritanga izo mpamyabumenyi. Ubuyobozi bwaryo n’ubwa Fédération Wallonie-Bruxelles bwatangaje ko butagitanze.

Iyi nkuru ishobora kururira Tshisekedi kuko kandidatire ishobora guteshwa agaciro. Hatangijwe ibiganiro ahuriyeho n’impuzamashyaka FCC (Front Commun pour le Congo) yashyizweho na Kabila n’uruhande rwa Vital Kamerhe.

Komisiyo y’Amatora ku wa 6 Mutarama 2019 yavuze ko itabashije gutangaza ibyavuye mu matora kuko kohereza amajwi bigikomeje haba ku bigo bishinzwe kuyakusanya no ku bandi bireba.

Aya matora yanatorewemo abagize Inteko Ishinga Amategeko yari amaze imyaka ibiri asubikwa. Hari impungenge ko ibizayavamo nibitangazwa bizakurikirwa n’imvururu.

Byari biteganyijwe ko amajwi ya burundu atangazwa ku wa 15 Mutarama, uwatsinze akarahira ku wa 18 Mutarama 2019. Ni ku nshuro ya mbere muri RDC hagiye kuba ihererekanyabutegetsi mu mahoro kuva igihugu cyabona ubwigenge mu 1960.

Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yakoresheje ibyangombwa by'ibihimbano mu kwiyamamaza mu matora y'Umukuru w'Igihugu muri RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza