Gabon: Ingabo zigambye guhirika Perezida Bongo ku butegetsi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 7 Mutarama 2019 saa 08:57
Yasuwe :
0 0

Igisirikare muri Gabon cyahiritse ku butegetsi Perezida Ali Bongo umaze igihe arwariye muri Maroc.

Itangazo ryasomwe n’abasirikare biyise abo mu ihuriro ry’urubyiruko rukunda igihugu, kuri Radiyo y’Igihugu bavuze ko bagiye gushyiraho Inama ishinzwe kugarura igihugu ku murongo nk’uko RFI yabitangaje.

Bavuze ko bababajwe n’ijambo Perezida Bongo yagejeje ku baturage tariki 31 Ukuboza 2018.

Mu butumwa bwasomwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere n’uwitwa Lieutenant Ondo Obiang Kelly B, umwe mu bagize umutwe urinda Perezida yagize ati “Ijambo umukuru w’igihugu aherutse gutangaza rigamije guturisha abibazaga ku buzima bwe ahubwo ryasize impungenge nyinshi ku bushobozi asigaranye bwo gusohoza inshingano ze nka Perezida.”

Yavuze ko ijambo rya Bongo ahubwo ryateje ikimwaro Gabon mu maso y’Isi yose.

Ondo yavuze ko Bongo akomeje kuba igikoresho cy’abafite inyota y’ubutegetsi bashaka gukomeza kurya igihugu bagendeye ku burwayi afite.

Ati “Igihugu cyacu cyaduhaye buri kimwe, nicyo cyatugize abo turi bo ntabwo dushobora kugitererana igihe nk’iki kidukeneye cyane.”

Uyu musirikare wasomye ijambo arinzwe na bagenzi be babiri, yasabye urubyiruko rwose kubiyungaho kugira ngo bavane igihugu mu cyo yise ‘akavuyo’ nkuko ikinyamakuru Gabon Review cyabitangaje.

Ati “Rubyiruko, igihe kirageze ngo dufate ibyacu mu biganza. Umunsi twari dutegereje wageze. Uyu munsi igisirikare cyiyemeje kujya ku ruhande rw’abaturage ngo bakize Gabon akavuyo.”

Abasirikare batandukanye bagaragaye ku nyubako n’inzego zikomeye mu Mujyi wa Libreville mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.

Ijambo Bongo yagejeje ku baturage tariki 31 UKuboza yari ku nshuro ya mbere ijwi rye ryongeye kumvikana nyuma yo kujyanwa mu bitaro by’i Riyadh muri Arabie Saoudite, tariki 24 Ukwakira 2018, ubwo yagiraga ikibazo cyo guturika k’udutsi two mu bwonko.

Muri iryo jambo Bongo yavuze ko amezi abiri ashize yanyuze mu bihe bigoye nkuko bisanzwe mu buzima ariko ashimangira ko atangiye kumererwa neza kandi azagaruka ku buyobozi vuba.

Guhera mu mpera za Ugushyingo, Bongo ari muri Maroc hanze y’ibitaro aho akurikiranwa ngo atore agatege.

Abatavuga rumwe na Leta hamwe na Sosiyete Sivile bari bamaze igihe basaba Urukiko rurinda Itegeko Nshinga gutangaza ko Perezida atagishoboye kuyobora kugira ngo asimbuzwe.
Icyakora urukiko si ko rwabigenje ahubwo ububasha bwa Perezida rwabuhaye by’agateganyo Minisitiri w’Intebe n’umwungirije.

Bongo w’imyaka 59 yagiye ku butegetsi mu 2009 nyuma y’urupfu rwa se Omar Bongo.

Ahiritswe mu gihe hari hashize iminsi mike Leta Zunze Ubumwe za Amerika zohereje abasirikare 80 muri icyo gihugu, bivugwa ko bagamije gutabara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igihe haba havutse imvururu zijyanye n’amatora.

Bongo yahiritswe ku butegetsi adahari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza