Gabon: Urukiko rwanze ko Perezida Bongo akorerwa isuzuma ngo harebwe niba agishoboye kuyobora

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Gicurasi 2019 saa 02:00
Yasuwe :
0 0

Ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Gabon, muri Werurwe ryatanze ubusabe bw’uko Perezida Ali Bongo Ondimba akorerwa isuzuma ry’ubuzima ngo harebwe niba agifite ubushobozi bwo kuyobora, nyuma y’uburwayi buheruka kumwibasira.

Ubu busabe bwatewe utwatsi n’urukiko, rwanzura ko nta shingiro bufite ndetse ababikoze badafite ububasha bwo gutanga icyo kirego.

Ni impungenge zikomeje kugaruka kuri Perezida Ali Bongo nyuma y’uburwayi bwo guta ubwenge kubera ko amaraso atatemberaga mu bwonko neza, bwatumye amara mu mahanga hafi amezi atatu yivuza.

Muri Mutarama nibwo yasubiye mu gihugu cye, ariko abamurwanya bakomeza kugira amakenga ku buzima bwe, ku buryo akiri hanze banagerageje kumuhirika ku butegetsi ariko imigambi ikabapfubana.

Nk’uko Jeune Afrique yabitangaje, mu mwanzuro wo ku wa Kane, urukiko rwo mu murwa mukuru Libreville rwavuze ko "Guverinoma yonyine cyangwa Imitwe yombi y’Inteko Ishinga amategeko" ari bo bashobora kuregera Urukiko Rurengera Itegeko Nshinga basaba ko Perezida akurwaho cyangwa akeguzwa.

Gusa uyu mwanzuro ntiwashimishije abatishimiye imiyoborere ya Perezida Bongo, aho uwitwa Marc Ona Essangui yavuze ko "urushaho kongera impungenge zacu ku bushobozi bwa Ali Bongo bwo gukomeza inshingano ze nka perezida."

Urukiko rwanze ko Perezida Ali Bongo akorerwa isuzuma ngo harebwe niba agishoboye kuyobora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza