Gambia: Hatangiye iperereza kuri Yahya Jammeh bikekwa ko yibye igihugu miliyoni 50 $

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 16 Nyakanga 2017 saa 08:27
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Gambia, Adama Barrow, yashyizeho akanama kagomba gukora iperereza kuri Yahya Jammeh aheruka gusimbura bigoranye, bigatuma ahunga igihugu ndetse bikavugwa ko yatwaye amadolari miliyoni 50 yari mu isanduku ya leta.

Nk’uko BBC yabitangaje, iyo komisiyo yashyizweho izanakora iperereza ku bigo bitandukanye by’ubucuruzi biri mu maboko ya leta ariko bikekwa ko hari aho byaba bihuriye n’uyu wahoze ayobora Gambia.

Mbere yo guhunga igihugu yari ayoboye imyaka 22, mu ntangiriro z’uyu mwaka, Jammeh yabanje kwanga kwemera ko yatsinzwe amatora, aza kumanika amaboko ari uko ibihugu bigize Umuryango w’Ubukungu bw’ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba, ECOWAS, byohereje ingabo zo kumuvanaho ku ngufu.

Muri Mutarama ubwo yari amaze kujya ku butegetsi, Perezida Barrow yavuze ko azashyiraho “Komisiyo y’ukuri n’ubwiyunge” izakora iperereza ku byaha Jammeh yaba yarakoze mu myaka yayoboye igihugu.

Jammeh yagiye ku butegetsi mu 1994 ahiritse ubutegetsi mu buryo bwa gisirikare, icyo gihe akaba yari Lieutenant, afashwa na bagenzi be gukuraho Sir Dawda Jawara wari waratowe n’abaturage.

Ubwo Yahya Jammeh yavaga muri Gambia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza