Gen. Niyombare yahishuye icyamuteye gukora kudeta n’icyo ahugiyeho

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 16 Gicurasi 2017 saa 05:24
Yasuwe :
0 0

Gen. Godefroid Niyombare wabaye Umugaba w’Ingabo z’u Burundi akanamenyekana cyane mu myaka ibiri ishize, ubwo yageragezaga guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza ariko bikamupfubana, yongeye guhamya ko icyifuzo cye cyo kubona ubutegetsi bukora icyo abaturage bifuza ataragishyira ku ruhande.

Mu kiganiro cyihariye Gen.Niyombare uri mu buhungiro yagiranye na Jeune Afrique, yasobanuye byinshi ku mugambi wo guhirika ubutegetsi wamaze amasaha 48, icyatumye ucurwa, uko wapfubye n’icyo ahugiyeho muri iyi minsi.

Niyombare yari umwe mu nkoramutima za Pierre Nkurunziza akaba n’umwe mu bajyanama be mu bijyanye n’umutekano. Yayoboye urwego rw’ubutasi kugeza muri Gashyantare 2015.

Yasobanuye imvano y’umwuka mubi hagati ye na Nkurunziza n’uburyo we n’abo bafatanyije bahagurukiye kurwanya manda ya gatatu inyuranye n’amasezerano ya Arusha.

J.A: Amezi make mbere y’uko hatangira imvururu z’amatora Pierre Nkurunziza yabasabye kuyobora urwego rw’ubutasi (SNR). Nyuma mwahise mugirwa ambasaderi muri Kenya...

G.N: Nari hafi ya Perezida, nari umwe mu bajyanama be b’ingenzi mu bijyanye n’umutekano mbere y’uko mba umugaba w’ingabo mu gihe cy’imyaka itandatu. Mu mpera ya 2014, yatangaje ko aziyamamariza manda ya gatatu.

Kugira ngo abashe kwigaragaza neza mu muryango mpuzamahanga, yashatse kwitandukanya bya nyirarureshwa na Alain-Guillaume Bunyoni, wari komiseri wa polisi amugira Minisitiri w’umutekano na Gen Adolphe Nshimirimana, wari umuyobozi w’urwego rw’ubutasi, ampamagara i Nairobi ngo nze musimbure.

Mpawe kuyobora urwego rw’ubutasi, twakoze ubugenzuzi kuri manda ya gatatu tubona ko yaba imbere muri CNDD-FDD, mu ngabo, no mu bakomeye batumva icyemezo cya Nkurunziza.

Ku gicamunsi cyo ku wa 18 Gashyantare 2015, nahaye Perezida Nkurunziza inyandiko irimo ibyo twabonye kuri iyo ngingo.

J.A: Yabivuzeho iki?

G.N: Hari inama yari iteganyijwe mu gitondo cy’umunsi ukurikiyeho kuri Perezidansi. Nka saa mbili z’ijoro, ku wa 18 nari ntaratumirwa nyamara abandi ba ofisiye barindwi bamaze gutumirwa. Nahise numva ko hari ikintu kirimo kuba kidasanzwe. Nyuma y’inama, umwe mu bayitabiriye yansanze mu rugo iwanjye arambwira ati “Ni ubwa nyuma nje iwawe sinizera ko uri bube ukiriho mu masaha 48.”

J.A: Usubiyeyo warirukanwe...

G.N: Ku munsi wakurikiyeho nirukanwe ku mirimo yanjye nta mpamvu. Nagize impungenge ko ibintu bishobora kuba bibi nguma iwanjye ntegereza igikurikira. Intumwa nyinshi zaragerageje ariko ntibyakunda kumenya impamvu nirukanywe.

J.A: Wigeze utotezwa bifatika?

G.N: Ndabizi ko bashakaga kunyica urubozo. Ariko bitewe n’ibyo nari naranyuzemo mu ishyamba kugera ku buyobozi bukuru bw’ingabo, ntabwo babonye umuntu wakora ako kazi. Abo bahaga inshingano zo kunyica nibo bamburiraga mu gihe hari ikibi cyantezwe.

J.A: Ku wa 25 Mata 2015 Pierre Nkurunziza yatangaje ku mugaragaro ko aziyamamaza. Ibi mwabyakiriye gute?

G.N: Kuri iyo tariki, imyigaragambyo y’abaturage yakwiriye igihugu cyose, barigumura. Abapolisi batangiye kurasa abaturage ndetse na bamwe mu basirikare batangira kwicwa nabahabwaga amabwiriza n’urwego rw’ubutasi. Njye n’abandi ba ofisiye dufata umwanzuro wo kugira icyo dukora.

Ku wa 12 Gicurasi ubwo Pierre Nkurunziza, yajyaga mu nama y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), twari tubonye amahirwe yo kugikora.

J.A: Umugambi wanyu ni uwuhe?

G.N: Nari mu rugo iwanjye ndinzwe n’aba ofisiye bane b’abizerwa, nakomeje kujya mvugana n’abayobozi ba batayo nyinshi. Ikibazo twari dufite ni ukumena amaraso byari bihari. Nkurunziza agiye muri Tanzania, tubona urwaho.

J.A: Mwari mufite ingabo zingana gute?

G.N: Abantu amagana bafite intwaro, baturutse mu bahutu ndetse n’abatutsi, abasirikare bato n’abofisiye ndetse n’ibisasu bya burende bibiri. Ku wa 13 Gicurasi mu ma saa yine za mugitondo twahurije hamwe ingabo, dusuzuma intwaro n’ibindi nkenerwa, tuvugana n’iyindi mitwe y’ingabo kugira ngo tuyihe ikimenyetso.
Ahitwa i Musaga niho twatangiriye imirwano, duhita twinjira mu mujyi twihuta.

J.A: Kwihuta bishobora kuba ari byo byabakomye mu nkokora

G.A: Kubura ubufasha byatumye ingabo zagombaga gufata ikibuga cy’indege zisubizwa inyuma. Icyo gihe imodoka zagombaga kuduha ubufasha zarafashwe. Ku wa 13 mu ijoro twarahuye twiyemeza gushyira ingufu ku gufata icyicaro cya Radio y’igihugu. Bucyeye twaragarutse duhura n’ingabo zikomeye.
Imyitwarire ya Pontien Gaciyubwenge, nubwo kudeta yari yatangiye yagaragaje ubugambanyi ntiyifatanya n’abandi.

J.A: Ni uruhe ruhare rw’uwari Minisitiri w’ingabo, Pontien Gaciyubwenge, muri iyo minsi ibiri?

G.N: Ubundi yagombaga kumenya guhuza ibikorwa by’ingabo. Ariko mu ntangiriro, yahagaritse ibijyanye n’itumanaho rye, buri wese yari ategereje uburenganzira bwari gutangwa na we ariko ntiyabikora. Imyitwarire ye nubwo kudeta yari yatangiye, yerekana ubugambanyi bukomeye. Bamwe mu bari bamuri hafi bampamirije ko Gaciyubwenge, yagiye kwa Perezida Nkurunziza mbere y’uko ajya muri Tanzania. Birumvikana ko yamuburiye ku mushinga wacu.

J.A: Ni ryari mwafashe umwanzuro wo kuyamanika?

G.N: Mu ijoro ryo ku wa 14 na 15 Gicurasi, twavuye ku cyicaro gikuru twigabanya udutsinda duto duto tw’abantu babiri kugeza kuri bane mu mujyi. Ku wa 15 mu gitondo nahamagawe n’inshuti yanjye Gen. Cyrille Ndayirukiye, wari umujyanama wa Minisitiri w’ingabo, ko yagambaniwe agoswe n’ingabo zatsimbaraye kuri Nkurunziza.
J.A: Ni gute wowe wabashije kuva mu nzara z’izo ngabo?

G.N: Navuye mu gihugu nyuze mu majyepfo ya Bujumbura. Mu mujyi ingabo zari zinzi ndetse zabanzaga kunsuhuza mbere yo kunyemerera gutambuka. Nakomereje mu gace mvukamo ka Kamenge aho nari nzi ko nshobora kwihisha.

Nahagumye iminsi ibiri naho mu mujyi bamwe bishimira urupfu rwanjye nkuko Perezidansi yari yabitangaje. Nasubiye mu misozi ya Bujumbura Rural, nyuma y’iminsi itanu ndongera ndahunga nambutse ikiyaga cya Tanganyika.

Mu myaka 10 namaze mu ishyamba, nanyuze henshi ndetse ngirana umubano n’imitwe myinshi y’abarwanyi nka Maï-Maï.

J.A: Hari ibihuha ko hari ubwo waba uri mu Rwanda...

G.N: U Rwanda ntabwo rwigeze ruba amahitamo kuri njye, mbere na mbere Kigali ndetse n’ahandi mu karere ntabwo bigeze binjira muri iki kibazo. Hari ikibazo kireba Abarundi gusa kandi ntabwo nigeze nkorana n’u Rwanda.

J.A: Byabasabye ubufasha bwinshi kugira ngo muve mu gihugu mukomeze kubaho, hashize imyaka ibiri mu bwihisho...

G.N: Kuva umugambi wacu wapfuba, nakomeje gukorana n’abo tuziranye. Mu myaka icumi mu ishyamba nagenje henshi, nkorana n’imitwe itandukanye irimo Maï-Maï. Nk’umugaba mukuru w’ingabo, nabanye n’abayobozi b’ingabo bakomeye muri Afurika yo mu biyaga bigari. Bamwe babaye inshuti, abandi barandinda.

J.A: Wasubiye mu ishyamba...

G.N: Nasubiye mu bwihisho. Mu Burundi kimwe n’ahandi hanze, ingendo zanjye ziba ziteguye kandi zirindiwe umutekano n’abantu bizewe bihagije. Mu cyumweru gishize nari muri RDC, ubu tuvugana ndi mu Burasirazuba bw’u Burundi, mu minsi itatu ishize nari mu gihugu rwagati...

Mu 2015 namaze amezi atanu ntasubira mu Burundi, ariko uyu munsi nshobora kwinjira nkanasohoka ku neza. Aho ndi hose mbasha guhamagarana na nimero zo muri Mozambique no mu Bubiligi.

J.A: Ni gute Nkurunziza akomeza kugundira ubutegetsi nyamara u Burundi buri mu kato ntawe umushyigikiye?

G.N: Ni umwami muto wifuza kuyobora igihugu uko abyumva. Imbwirwaruhame ze zuzuye amagambo yo muri Bibiliya zirangaza abantu. Mu by’ukuri ni umuntu utumva kandi wikunda ubwe.

Imbere yanyu avugana ubunyangamugayo, ntibishoboka kumenya niba mu by’ukuri agufata nk’inshuti ye. Iyo mugendana mu nzira buri kintu kiba kimeze neza, ariko iyo watangiye kujya hanze y’inyungu ze uba ufite ibyago. Azi kwiyegereza abantu mu buryo bushoboka bikarangira abatuye mu mutego.

J.A: Intambara y’amasasu iracyari umugambi wanyu?

G.N: Nyuma y’uko umugambi wacu upfubye, ibihumbi by’abasirikare birimo abajenerali mirongo bashoboye guhunga igihugu nta kibahungabanyije. Mu Ukuboza 2015, twashinze Forebu, ihuriyemo ingabo n’abapolisi bari bashyigikiye kudeta. Nkorana bya hafi n’abantu bo muri Cnared nubwo nabonye bigoye kumva mu by’ukuri icyo barwanira. Ibikorwa byacu dutegura nibiramuka bishyizwe ku murongo neza, bishobora kuzahindura byinshi.

J.A: Mwebwe murarwanira iki?

G.N: Ibiganiro Cnared yagiyemo ntacyo tubibonamo. Kugira ngo muganire, ni ngombwa ko muba babiri, kandi ubutegetsi bwa Bujumbura nta gaciro buha ibi biganiro. Kuri Forebu, birashoboka ko intambara y’intwaro yabirangiza umunsi umwe.
Ubu ubwacu twabaye turetse kugaba ibitero ku birindiro bya gisirikare, icyo mu Ukuboza 2015 cyagenze nabi kuko tutari twiteguye. Turimo kwisuganya kugira ngo tuzatere umunsi umwe.

Hari umubano dufitanye n’ingabo z’u Burundi, aho twiteguye ubufasha, ibikorwa byacu dutegura nibiramuka bigenze neza bizabyara impinduka.

Gen Niyombare yasobanuye imvano y’umwuka mubi hagati ye na Nkurunziza n’uburyo we n’abo bafatanyije bahagurukiye kurwanya manda ya gatatu inyuranye n’amasezerano ya Arusha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza


Warning: mysqli_query(): (HY000/1194): Table 'spip_jobs' is marked as crashed and should be repaired in /home/lex94/public_html/ecrire/req/mysql.php on line 244