Ghana: Leta yasabye Islam gukoresha WhatsApp mu guhamagarira abayoboke kujya mu isengesho

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 17 Mata 2018 saa 08:25
Yasuwe :
0 0

Minisiteri ishinzwe ibidukikije muri Ghana yasabye abayisilamu kujya bakoresha ubutumwa bwa WhatsApp mu guhamagara abayoboke ku isaha y’isengesho, kuko uburyo basanzwe bakoresha bw’indangururamajwi butera urusaku.

Insengero ndetse n’imisigiti muri Ghana bifatwa nka bimwe mu bitera urusaku rwinshi, by’umwihariko mu murwa mukuru, Accra, bakaba batangiye kubishakira igisubizo cy’umwihariko harimo no gusaba abayisilamu gukoresha ubutumwa bugufi cyangwa WhatsApp mu guhamagara abayoboke mu gikorwa cyizwi muri Islam nko ‘gutora adhana’.

Nk’uko DW yabitangaje, Minisitiri ushinzwe ibidukikije, Kwabena Frimpong-Boateng, yasabye ko abayisilamu bajya bakoresha WhatsApp mu guhamagara abayoboke babo aho gukoresha indangururamajwi.

Yagize ati “Kuki kiriya gihe cy’isengesho hatajya hakoreshwa ubutumwa bugufi bwa telefoni cyangwa WhatsApp, hanyuma Imam akajya yoherereza buri wese ubutumwa kuri Watsapp.”

Yakomeje agira ati “Ndatekereza ko ibi bizafasha mu kugabanya urusaku. Ibi bishobora kutavugwaho rumwe ariko ni ikintu dushobora gutekerezaho.”

Abayisilamu benshi baba muri Accra bamaganiye kure iki gitekerezo cyo gukoresha telefoni ngendanwa kuko bigoye kubikora.

Umuyobozi w’umusigiti wa Fadama, Sheik Usan Ahmed, uhamagara abayoboke inshuro eshanu ku munsi, yemera ko urusaku rukwiye kugabanuka ariko gukoresha ubutumwa bugufi cyangwa WhatsApp bishobora kudashoboka kubera impamvu z’ubukungu.

Yagize ati “Imam ntahembwa ku kwezi, ni hehe azakura amafaranga yo gukora biriya, tuzagerageza gukora ibishoboka. Ubutumwa bugufi cyangwa ubundi buryo si ikibazo ariko sintekereza ko ari ingenzi.”

Abandi bayisilamu nabo bamaganye kiriya gitekerezo bavuga ko nta kibazo babona mu kuba babyutsa abantu mu gitondo bakoresheje indangururamajwi kuko n’abakristu bazikoresha basenga mu gitondo.

Bavuga kandi ko atari buri wese ukoresha imbuga nkoranyambaga ku buryo yajya agerwaho n’ubutumwa bwa WhatsApp, ndetse akaba atari na buri wese uzi gusoma.

Mu mujyi wa Kigali naho haherutse gufatwa icyemezo cyo guhagarikirwa ikoreshwa ry’indangururamajwi ku misigiti mu gihe cyo guhamagarira abayoboke kujya mu isengesho. Gusa inzego za Leta n’Umuryango w’Abayisilamu bumvikanye ku mikoreshereze mishya y’indangururamajwi, aho zizajya zikoreshwa mu ijwi rito ribwira abari mu mbago z’umusigiti gusa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza