Grace Mugabe yavuze ko umunyamideli yasanganye n’abahungu be yamurwanyije afite icyuma

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 11 Nzeri 2017 saa 05:07
Yasuwe :
0 0

Grace Mugabe, umufasha wa Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe, ushinjwa gukubita no gukomeretsa umunyamideli wo muri Afurika y’Epfo, Gabriella Engels, yasanganye n’abahungu be muri hoteli, yatangaje ko uyu yari afite icyuma ashaka kumurwanya.

Ubuhamya bwatanzwe ku ya 17 Kanama 2017 bugaragaza ko amakimbirane y’aba bombi yavutse ubwo Grace Mugabe yasangaga Engels w’imyaka 20 wari wasinze ari gucyocyorana n’abana be babiri Chatunga na Robert Junior.

Grace Mugabe yahakanye ko yamukubise akoresheje isinga y’amashanyarazi ubwo yamugwaga gitumo mu kwezi gushize.

Mu itangazo ryashyizwe hanze, Grace Mugabe w’imyaka 52 uri mu bahabwa amahirwe yo gusimbura umugabo we Robert Mugabe ufite 93 ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, yatekerezaga gutanga ikirego avuga ko uyu munyamideli yagerageje kumwivugana.

Engels yavuze ko Grace Mugabe yamusanze mu cyumba aho we n’inshuti ze bari bategereje Chatunga Mugabe ku ya 13 Kanama ahita atangira kumukubita isinga y’amashanyarazi.

Amafoto yafashwe na nyina agaragaza ko Engel yari yakubiswe aranakomeretswa mu gahanga no ku mutwe ndetse anafite igikomere kinini ku kibero.

Umunyamideli Gabriella Engels ashinja umufasha wa Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe, Grace Mugabe, kumukubita no kumukomeretsa

Mu bisobanuro yatanze Grace Mugabe yavuze ko ibirego bya Engels nta shingiro bifite, anashimangira ko yasagariwe ubwo yageragezaga gufasha abana be.

Yagize ati “Yari afite ubwoba bwabo, ajya kubareba kuri hoteli bari bacumbitsemo. Ubwo yahageraga Engels, wari wasinze yahise amusagarira yitwaje icyuma ubwo yari asabwe kuva muri hoteli.”

Nk’uko bigaragara mu itangazo yasohoye yagize ati “ Abashinzwe umutekano nta yandi mahitamo bari bafite usibye kumusohora (Engels) hanze.”

Reuters dukesha iyi nkuru ivuga ko Engels binavugwa ko mu ijoro ryabanjirije umunsi aba bombi bafatana mu mashati yari yaraye arwanye n’abandi bagore mu kabyiniro kitwa Taboo Night Club i Johannesburg bikavugwa ko ariho yakomerekeye.
Umuryango utegamiye kuri Leta wa Afriforum uburanira Engels wahakanye ibyo umukiliya wabo ashinjwa.

Bagize bati “Gabriella ntiyigeze arwanya Grace Mugabe ndetse nta ntambara yashoje muri Taboo Night Club. Biragaragara ko Grace Mugabe ari kwihunza uruhare yagize mu myitwarire idahwitse akoresha ibihuha bigamije guharabika uwo yakubise.”

Afurika y’Epfo yahaye Grace Mugabe ubudahangarwa bwo kuva muri iki gihugu adahaswe ibibazo n’inzego z’ubutabera ku cyaha ashinjwa cyo gukubita no gukomeretsa Gabriella Engels, n’ubwo Engels na Afriforum bari bamaganye iki cyemezo bavuga ko amategeko ateganya ko icyaha gikomeye yakoze kitabumwemerera nubwo ari umufasha w’Umukuru w’Igihugu.

Grace Mugabe yavuze ko umunyamideli witwa Gabriella Engels yasanganye n’abahungu be yamurwanyije afite icyuma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza