Guinée Equatoriale : Coup d’Etat yapfubye yateguriwe mu Bufaransa

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 11 Mutarama 2018 saa 12:25
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga muri Guinée Equatoriale, Agapito Mba Mokuy, yatangaje ko ihirikwa ry’ubutegetsi riherutse kuburizwamo muri icyo gihugu ryateguriwe mu Bufaransa, icyakora avuga ko nta ruhare Leta y’u Bufaransa ibifitemo.

Mu ijoro ryo kuwa 27 Ukuboza 2017 rishyira kuwa 28, itsinda ry’abasirikare b’abakomando ryashatse guhirika ubutegetsi bwa Perezida Theodoro Obiang Nguema Mbasogo, rinyuze ku mupaka w’icyo gihugu na Cameroun.

Icyo gihe iryo tsinda ryashakaga guhura n’abandi bashakaga guhirika ubutegetsi bari imbere mu gihugu, bagahurira mu mujyi wa Ebebiyin uri mu birometero bisaga 50 uvuye aho Perezida yari aherereye icyo gihe.

Minisitiri Mokuy yavuze ko u Bufaransa nta ruhare rubifitemo nubwo umugambi wacuriwe muri icyo gihugu ahubwo ngo bagiye gufatanya guhiga ababiri inyuma.

Yagize ati “Ntaho bihuriye na Guverinoma y’u Bufaransa. Tugiye gufatanya n’u Bufaransa kugira ngo tubone amakuru.”

Nubwo iki gihugu kivuga ko kigiye gufatanya n’u Bufaransa, Jeune Afrique dukesha iyi nkuru yatangaje ko umubano w’ibihugu byombi udahagaze neza nyuma y’aho mu Ukwakira 2017 ubucamanza bw’u Bufaransa bwakatiye imyaka itatu y’igifungo gisubitse umuhungu wa Perezida Mbasogo, Teodorin Obiang ndetse bukamuca n’amande ya miliyoni 30 z’amayero kubera imitungo yagiye abona mu buriganya.

Mokuy yavuze ko 27 mu bashatse guhirika ubutegetsi batawe muri yombi, icyakora ngo abashatse gutera igihugu bageraga ku 150.

AFP iherutse gutangaza ko na Ambasaderi wa Guinée Equatoriale muri Tchad yatawe muri yombi kuko yagaragaye mu gace ka Ebebiyin, bigakekwa ko na we afite uruhare mu iyo Coup d’Etat yapfubye.

Perezida Mbasogo w’imyaka 75 ni we mukuru w’igihugu uyoboye igihe kirekire muri Afurika kuko ayoboye imyaka 38; Paul Biya wa Cameroun amugwa mu ntege aho amaze imyaka 35; Denis Sassou Nguesso amaze imyaka 33 naho Yoweri Museveni wa Uganda amaze imyaka 31.

Perezida Theodoro Obiang Nguema Mbasogo wari ugiye guhirikwa kubutegetsi nyuma y'imyaka 38 ku butegetsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza