Guineé: Umupfumu yatawe muri yombi ashinjwa kubeshya urubyaro abagore barenga ijana

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 17 Mutarama 2018 saa 03:36
Yasuwe :
0 0

Polisi yo muri Guineé Conakry yataye muri yombi umugore w’umupfumu ushinjwa kubeshya abagore basaga ijana ko azabaha imbyaro nyamara ntibabyare.

Abo bagore bavuga ko uwo mugore witwa N’Fanta Camara bajyaga kumwivuzaho, akabasezeranya ko bazabyara.

Bavuga ko iyo bamaraga kuvayo, bagira ibimenyetso nk’iby’umugore utwite birimo kurwaragurika ndetse no kubyimba inda nk’irimo umwana.

Ngo abagore benshi bazindukaga batonze umurongo imbere y’urugo rwe bategereje guhabwa urubyaro nk’uko BBC yabitangaje.

Nyuma yo gutwita amezi asaga 15, abagore 150 mu bo yahaye isezerano ry’umwana ntibaribone bihurije hamwe bajya gutanga ikirego.

Umwe mubo yahaye imiti ntibabyare yagize ati “Naragiye bwa mbere nishyura amafaranga ampa imiti, narayifashe ngira ibibazo mu nda, ndaruka n’ibindi. Nasubiyeyo mubwira ibyambayeho arambwira ngo ibiri kumbaho ni ibimenyetso byiza. Nyuma y’inshuro eshatu ampa imiti yambwiye ko nasamye. Ku mezi atatu natangiye kumva ibimeze nk’umwana wisimbiza mu nda yanjye ndetse inda irabyimba.”

Uwo mugore akomeza avuga ko yategereje ko yabyara agaheba.

Abo bagore banavuga ko hari n’abategereje imyaka isaga ibiri nta mwana barabona.

Camara ngo yabuzaga aba bagore kujya kwa muganga ariko nabo bagashoberwa kuko bakomezaga kujya mu mihango kandi bitwa ko batwite.

Ushinjwa kubeshya aba bagore yavuze ko abagore bose yavuraga yabanzaga kubabwira kwizera Imana kugira ngo basame.

Yavuze ko we yakoraga ibiri mu bushobozi bwe, ubundi bagategereza ko Imana nayo ikora ibyayo.

Umuyobozi w’Urwego rushinzwe kurwanya ibyaha muri icyo gihugu, Moussa Tiergboro Camara, yavuze ko uwo mugore ku munsi yakiraga abagore bagera kuri 50, ku kwezi akaba yabasha gukorera amadolari 847.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza