Haratutumba urunturuntu muri Congo Kinshasa ku munsi wa nyuma wa manda ya Kabila

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 19 Ukuboza 2016 saa 08:42
Yasuwe :
0 0

Mu gihe habura amasaha make ngo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, asoze manda ye ya kabiri, abakurikiranira hafi ibyo muri kiriya gihugu baravuga ko umwuka atari mwiza ku buryo ubwoba bwatashye mu baturage ndetse bamwe bagatangira no guhunga.

Ejo ku cyumweru hasubitswe ibiganiro bya nyuma bigamije kwemeranya ku kizakurikiraho nyuma y’uko manda ya kabiri ya Perezida Kabila irangira ejo kuwa 20 Ukuboza 2016. Ibyo biganiro bitagize icyo bigeraho, byatumye inzego zishinzwe umutekano zikwirakwizwa ku mihanda yose ya Kinshasa n’iyo mu yindi mijyi nka Lubumbashi, Goma na Kisangani.

Abaturage bo basanga ibihe igihugu kirimo bidasanzwe. Umwe muri bo yabwiye AFP ko ibintu bidasanzwe ndetse bafite ubwoba bwinshi.

Undi witwa Michel Kabamba yagize ati “Muri rusange abasirikare baragendagenda mu mujyi bigaragaza ubwoba, abantu bamwe bamaze kwitegura guhunga, abanyamahanga bo bamaze kugenda.”

Ikindi kimenyetso cy’umwuka mubi kinagaragarira mu byo umuvugizi w’igipolisi, Col Mwana Mputu, yatangaje abuza abantu barenga icumi guhurira hamwe ku mpamvu zo kwirinda icyahungabanya umudendezo wa rubanda no kuburizamo imyigaragambyo itemewe.

Biteganyijwe ko ibyo biganiro bizasubukurwa kuwa gatatu ubwo Abasenyeri Gatolika bafite akazi ko guhuza impande zitumvikana bazaba bagarutse mu gihugu bavuye i Rome.

Itsinda rya Tshisekedi utavuga rumwe n’ubutegetsi ryavuze ko kuri uyu wa Mbere ryigabiza imihanda niba ibiganiro ntacyo bigezeho. Ibipapuro bitanga ubutumwa bwo kwigabiza imihanda, uturere na RDC yose birimo gutangwa mu mujyi.

Itegeko Nshinga ntiryemerera Kabila manda ya gatatu, gusa yagaragaje ko ashaka kuguma ku butegetsi kugeza habonetse uzamusimbura, ku rundi ruhande bamwe mu batavuga rumwe basanga yari akwiye guhererekanya ubutegetsi mu gihe hagitegerejwe amatora.

Kabila w’imyaka 45 yafashe ubutegetsi ubwo Se Laurent Kabila yicwaga mu 2001. Binyuze mu matora, mu 2006 yaratowe no mu 2011 atorerwa indi manda ya kabiri.

Abatavuga rumwe na we bamushinja gukereza amatora kugira ngo abone uko ahindura Itegeko Nshinga agume ku butegetsi.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wasabye impande zombi kugirana ibiganiro binyuze mu mucyo no kwizerana, kandi amatora akaba vuba bishoboka muri icyo gihugu gituwe na miliyoni 70.

Umutekano wakajijwe bidasanzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza